Rwanda: Ikigo gishinzwe gutsura Ubuziranenge cyatangaje ko ‘Salon de Coiffure’ 2 gusa arizo zujuje Ubuziranenge mu gihugu


image_pdfimage_print

Bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu barasaba ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku nzu zitunganyirizwamo imisanzi cyane cyane abogoshi kuko hari abakomeje gukurizamo uburwayi kubera ubuziranenge bwazo.

Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge kigaragaza ko Saloon de Coiffure 2 mu Rwanda ari zo zifite ibirango by’ubuziranenge.

Muri izi nzu zitunganyirizwamo ubwiza harimo izogosha, izitunganya inzara ndetse n’izifasha abakeneye serivisi zo gusuka no kudefiriza imisatsi.

Mbarubukeye Cleophas umuturage mu Karere ka Huye amaze amezi 6 agiye kwiyogoshesha kuri imwe mu nzu zitanga iyi serivisi ariko yahakuye uburwayi bwatumye ajya kwa muganga ku buryo n’ubu atarakira.

Umunsi ku wundi hirya no hino mu gihugu hagenda hatangizwa inzu zitangirwamo serivisi zo gutunganya imisatsi. Icyakora izifite ibyangombwa by’ubuziranenge ni 2 gusa, zikaba zikorera mu Karere ka Huye.

Rukundo SANKARA uyobora imwe muri izi nzu zitanga serivise z’ubwiza  ndetse zashoboye kubona icyakombwa cy’ubuziranenge avuga ko hari inyungu babibonamo cyane cyane kugirirwa ikizere n’abashaka serivise mu kubarinda ingaruka.

Kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu nzu zitunganiyizwamo ubwiza bikorwa n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA ku bufatanye n’inzego zibanze.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana Andre avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu kwigisha abatanga izi serivisi gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge.

Umuyobozi ushinzwe gahunda ya zamukana ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge Hagenimana Eric avuga ko hakozwe amahugurwa ku batanga serivisi z’ubwiza aho mu Mujyi wa Kigali n’imijyi yunganira Kigali hahuguwe abakora muri saloon 117 ariko ngo umubare w’ababonye ibyangombwa by’ubuziranenge uracyari hasi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *