Amavubi yanganyije na Benin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023, i Cotonou ku murwa mukuru w’Igihugu cya Benin, kuri Sitade de l’Amitié habereye umukino w’umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda L mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika AFCON kizabera muri Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare mu Mwaka utaka w’i 2024.
 
Uyu mukino wagiye kuba Amavubi y’u Rwanda ari ku mwanya wa 3 n’inota 1 mu gihe Benin yari ku mwanya wa 4 n’ubusa bw’amanota.
 
Iminota 90 y’uyu mukino wasifuwe n’Umunyabotswana Joshua Bondo, warangiye amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.
 
Ku ruhande rw’u Rwanda, Igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 13′, mu gihe cyaje kwishyurwa na Steve Mounie ku munota wa 83.
 
Muri uyu mukino kandi, Sahabo Hakim yahawe Ikarita y’umuhondo ku munota wa 61 w’umukino.
 
Nyuma y’uyu mukino, Amavubi y’u Rwanda yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 2, mu gihe Benin iri ku mwanya wa nyuma (4) n’inota 1.
 
Mu gihe iri tsinda riyobowe na Senegal ifite amanota 6, ikurikiwe na Mozambique ifite amanota 4.
 
Umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin ukaba uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023.
 
CAF ikaba yatangaje ko uzakinirwa muri Benin kuko mu Karere ka Huye aho wari kuzabera nta Hotel iri ku rwego rwo kwakira Benin, gusa kugeza ubu ntabwo haremezwa niba uzakinirwa muri Benin cyangwa i Huye, cyangwa se ahandi hazaboneka.
Image
Image
Image
Image
Image
Image
Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *