Rusizi: Bahangayikishijwe no kuba batuye mu Kagari katabarizwamo Ishuri na rimwe

Mu Murenge wa Giheke w’Akarere ka Rusizi hari Akagari kitwa Cyendajuru katagira ishuri na rimwe,none ababyeyi baho bavuze ko bamaze igihe bahangayikishijwe bikomeye n’urugendo rurerure abana babo bakora barimo n’abiga mu y’incuke.

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko aka kagari kari muri site 17 zigiye kubakwaho amashuri mashya vuba.

Cyendajuru ni ko kagari gasigaye muri uyu murenge wa Giheke kadafite ishuri yaba iry’incuke cyangwa iribanza. Abana baho bakora urugendo rw’isaha irenga bajya kwiga ku rwunge rw’amashuri rwa Saint Augustin ruri mu kandi Kagari kitwa Giheke.

Iyo abana bahagurutse bagiye kwiga ababyeyi imitima isigara ihagaze by’umwihariko abo mu midugudu ya Burembo na Kabeza yitaruye indi cyane muri aka kagari.

Nyuma yo kubura uko babigenza, incuke babaye bazishyize mu biro by’akagari ku batuye hafi y’aho kubatse.

Iki kibazo kandi cyongera gukomezwa n’imiterere y’uyu murenge udafite umuhanda n’umwe ukoze ku buryo bisaba mwarimu wabo kubiherekereza akamenya ko bageze iwabo cyane cyane iyo imvura yaguye.Ubuyobozi muri aka kagari ka Cyendajuru buhora mu mwitozo wo gushakisha abavuye mu ishuri nk’uko twabihamirijwe na Nshimiyimana Noheli uyobora akagari.

Akarere kavuze ko mu kagari ka Cyendajuru hazajya ishuri muri gahunda ihari  yo kubaka amashuri mashya yandi  hirya no hino muri aka karere.

Akarere ka Rusizi umwaka ushize kubatse ibyumba by’amashuri bigera kuri 700, n’ubwiherero 1600. Nikubaka ayo mashuri mashya 17 kazaba kagabanyije umusonga kuko hari n’andi mashuri nka GS St Bruno yagaragaje ko ubwinshi bw’abana afite bwakemurwa no kubaka ibinni bigo bishya. Gahunda ya leta ni uko muri buri kagari hagomba kujya ishuri nibura rimwe kugira ngo abana be gukora urugendo rurerure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *