Ububanyi n’Amahanga: Urugendo rw’Imikoranire hagati y’u Rwanda na Mozambique rwakomereje mu Bucuruzi

Ubufatanye mu rwego rw’ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Mozambique, biri mu bigaragazwa nk’inkingi y’iterambera y’urwego rw’ubucuruzi rw’ibi bihugu byombi, ahanini bitewe na gahunda zashyizweho n’ibihugu byombi mu korohereza abashoramari gutangiza ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Jontao Tijane, Umunya-Mozambique wongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, akimara kumva amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize, yahisemo kwandikisha ubucuruzi bwe muri iki gihugu.

Ubucuruzi bwe ahanini bushingiye ku biribwa nk’ibishyimbo, umuceri, isukari n’ibindi.

Kuri ubu, Tijane ni umwe mu bagaragaza ishusho ngari y’isoko ndetse n’amahirwe yiboneye mu gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati:

Nk’uko mubizi u Rwanda ruri mu bihugu biteye imbere muri aka karere, rero birumvikana ko ari ahantu heza ho kuba watangiriza ubucuruzi nk’ubu cyane ko byagufasha guhahirana n’ibihugu bituranye narwo nka Uganda n’ibindi bigize aka karere, ubucuruzi buragenda cyane hano mu Rwanda, nanabinonye mu kwezi kumwe nari maze inaha ukuntu borohereza abacuruzi, mbona ko rwose mu Rwanda ari ahantu heza ho gutangiriza ubucuruzo.

Alexis Nyamwasa, rwiyemezamirimo w’UmunyaRwanda, we avuga ko yiyemeje gushora imari ndetse no kwagura isoko ry’igihingwa cya Macadamia mu gihugu cya Mozambique.

Avuga ko uruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu koroshya ishoramari, biri mu bizafasha guteza imbere urwego rw’ubucuruzi bw’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze agaragaza uruhare rw’amahuriro nk’aya y’abucuruzi bo ku mugabane wa Afurika, nk’imwe mu nkingi y’ibanze yakwifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’isoko rusange rya Afurika AfCFTA.”

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo by’umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado y’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *