Rwanda: Ikigo cyo muri Nigeriya kigiye gufasha abahinzi kubona uburyo bwo kubika umusaruro kitezweho iki?


image_pdfimage_print

Ikigo cyo muri Nigeria gikora ishoramari mu buhinzi binyuze mu gufasha abahinzi kubona uburyo bwo kubika umusaruro wabo ngo utangirika, ColdHubs cyatangaje ko mu minsi mike gishobora kwagurira ibikorwa byacyo mu Rwanda.

ColdHubs ni ikigo cy’ishoramari cyatangijwe mu 2015 n’Umunya-Nigeria, Nnaemeka Ikegwuonu. Gifasha abahinzi kubika umusaruro wabo binyuze mu gushyiraho ibyumba bikonjesha imyaka.

Intego y’iki kigo ni ukugabanya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi cyane cyane imboga n’imbuto wangirika ari mwinshi mu gihe cy’umwero, ariko nyuma ukazasanga abaturage bafite inzara kuko batabashije kubika umusaruro wabo.

Mu kugera kuri iyi gahunda, iki kigo gishyira ibisa na kontineri zifite ubushobozi bwo gukonjesha zifashishije ingufu zituruka ku zuba, mu masoko no mu mirima hirya no hino.

Abahinzi b’imboga n’imbuto baba bemerewe gutunganya umusaruro wabo bakawushyira muri izi kontineri kuva ku minsi ibiri kugeza kuri 21 babonye abaguzi. Kungira ngo umuhinzi ahabwe iyi serivisi ashobora gufata ifatabuguzi ry’ukwezi cyangwa akishyura buri uko ashyizemo umusaruro.

ColdHubs iherutse guhabwa na ‘Curt Bergfors Foundation’ igihembo cya miliyoni 2$ kubera ibi bikorwa byayo bifasha abahinzi.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa ColdHubs buherutse kugirana na Worldstage Television bwavuze ko buteganya kwagura ibikorwa by’iki kigo bikagera mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, Benin na Kenya.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihanganye n’umusaruro w’ubuhinzi wangirika utaragera ku isoko.

Amafaranga asaga miliyari 11 Frw yo mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019 ni yo leta y’u Rwanda yashoye mu bikorwa remezo birimo ubwanikiro, ubuhunikiro n’imashini zumisha imyaka byose bigera kuri 678, bikaba bigamije kugabanya umusaruro w’ubuhinzi utakara mbere y’uko ugezwa ku isoko bityo bigafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya icyo gihombo bitarenze 2024.

Kugeza ubu umusaruro w’ibigori wangirika utaragezwa ku isoko uri ku kigero cya 21.5% mu gihe intego igihugu gifite ari uko bitarenze 2024, byaba bigeze ku kigero cya 13.3%

Umusaruro w’ibishyimbo wangirika utaragera ku muguzi nawo uri kuri 12.2% mu gihe intego ari uko icyo kigero cyaba cyaragabanutse kikagera kuri 7.5% bitarenze umwaka wa 2024. Iki kibazo kandi kigaragara mu musaruro w’imboga n’imbuto.

Gusarura imboga n’imbuto bikorwa mu gitondo izuba ritaraba ryinshi, ku mugoroba izuba ryagabanutse, kandi zigashyirwa ahantu hatwikiriye hari amafu, cyangwa zikamamagizwaho amazi akonje zigisarurwa (ku mboga n’imbuto zimwe na zimwe) hagamijwe gukuramo ubushyuhe zivanye mu murima.

Iyo imboga n’imbuto zisaruwe ku zuba ryinshi cyangwa ntizishyirwe ahantu hari amafu nyuma yo gusarurwa, umusaruro utakaza amazi mu buryo bwihuse, ukagaragara nabi kubera kunamba, ibiro bikagabanuka ndetse n’intungamubiri zimwe na zimwe zigatakara.

Gusarura imboga n’imbuto ukazishyira mu cyumba gikonjesha bituma zigumana ubwiza bwazo bigaha igihe umuhinzi cyo kuzigeza ku isoko zigifite ubuziranenge.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *