Umuntu wari ushaje kurusha abandi ku Isi yayisezeyeho ku myaka 118

Umubikira w’Umufaransakazi Lucile Randon wari umuntu ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye ku myaka 118. 

Lucile – wari warafashe izina rya Soeur André ubwo yinjiraga mu kibikira mu 1944 – yapfuye ubwo yari asinziriye mu rugo rwita ku bashaje i Toulon mu Bufaransa.

Yavutse mu 1904 mu majyepfo y’Ubufaransa, abaho mu ntambara zombi z’isi kandi ubuzima bwe hafi ya bwose abwegurira Kiliziya Gatolika.

Ku ibanga ryo kuramba, yabwiye abanyamakuru ati: “Imana yonyine niyo ibizi.”

Yavutse igihe irushanwa rya Tour de France ryari rimaze gukinwa inshuro imwe gusa, Soeur André kandi yabonye ba perezida 27 b’Ubufaransa.

Umuvugizi w’urugo rwamwitagaho, David Tavella, niwe wabwiye abanyamakuru inkuru y’urupfu rwa Soeur André kuwa kabiri.

David yagize ati: “Hari umubabaro ukomeye ariko […] byari icyifuzo cye gusanga musaza we akunda. Kuri we, ni ukwibohora.”  

Uyu mubikira bivugwa ko yari afitanye umubano ukomeye na basaza be. Rimwe yabwiye abanyamakuru bimwe mu bihe byiza yibuka bagiranye bagarutse amahoro bavuye kurwana intambara ya mbere y’isi.

Yagize ati: “Byari ibidasanzwe, mu miryango myinshi hari abapfuye babiri aho kuba abazima babiri.” 

Uretse kuba yari yarahumye kandi agendera mu kagare k’ab’intege nke, uyu mubikira yitaga ku bandi bagenzi be bashaje – bamwe muri bo bari bato cyane kuri we.

Mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru AFP muri Mata (4), Soeur André yagize ati: “Abantu bavuga ko gukora byica, kuri njye gukora nibyo byatumye mbaho, nakomeje gukora kugera ku myaka 108.” 

Muri icyo kiganiro, yavuze ko byaba byiza agiye mu ijuru, ariko ko akomeje kuryoherwa n’ibyo ku isi nko kurya chocolat, no kunywa ikirahure cy’umuvinyu buri munsi.

Mu gihe runaka yari umuntu ukuze kurusha abandi mu Burayi, ariko muri Mata (4) ishize nibwo yinjiye muri Guinness Book of Records nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku isi nyuma y’urupfu rwa Kane Tanaka, umuyapanikazi wabayeho akageza ku myaka 119.

Ntabwo bwari ubwa mbere Soeur André ajya muri icyo gitabo cy’abaciye uduhigo. Mu 2021 yabaye umuntu ushaje cyane ku isi wakize Covid-19.

Soeur André yavukiye mu muryango w’abaporoso, ariko nyuma ajya mu bagatolika, mbere y’uko abatizwa afite imyaka 26.

Ubushake bwo “kubijyamo bwimbitse” bwatumye ajya mu muryango w’ababikira uzwi nka Filles de la Charité nyuma y’imyaka isaga 15 abaye umugatolika.

Yahawe inshingano mu bitaro bya Vichy, aho yakoreye imyaka igera kuri 31.

Muri kimwe mu biganiro bya nyuma yabwiye abanyamakuru ati: “Abantu bakwiye gufashanya no gukundana aho kwangana. Ibyo tubikoze twese, ibintu byarushaho kuba byiza.”

Soeur André, wagiye mu Kibikira mu 1944, yapfuye asinziriye ku myaka 118 ari mu rugo rwita ku bashaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *