Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kugabanuka

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka, ibi bitanga icyizere cyizamuka ry’ubukungu mu Rwanda no kw’isi muri rusange.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka nk’uko byagenze mu mezi abiri ashize.

Ibiciro bishya byashyizweho bikazatangira gukurikizwa guhera kuwa Mbere tariki 03 Mata 2023 saa moya z’ijoro, byerekana ko igiciro cya mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 44 kuri litiro naho icya lisansi kikagabanukaho 16Frw kuri litiro.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ibikorwa-remezo Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko

Bikomeje bitya mu bihe biri imbere n’ibiciro by’ubwikorezi byazagabanuka.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rwatangaje ko kuri ubu igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga 1528Frw kuri Litiro, mugihe icya Mazutu nacyo kitagomba kurenga 1518 Frw kuri litiro.

Muri rusange iri gabanuka ry’ibiciro rikaba ryatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *