“Nta kipe n’imwe itworohereza ngo tuyitsinde” – Umutoza wa APR FC

Ben Moussa utoza APR FC yasubije abavuga ko iyo kipe ihabwa amanota n’andi makipe kugira ngo itware igikombe cya Shampiyona.

Ku munsi w’ejo tariki ya 02 Mata 2023, nibwo APR FC yari yakiriye Bugesera kuri Sitade ya Bugesera, mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere 2022/23.

APR FC yitwaye neza muri uyu mukino, kuko yavuye inyuma itsinda Bugesera ku kinyuranyo cy’igitego kimwe kuko APR FC yatsindiwe na Anicet ku munota wa 69′ na Placide kuwa 90′, mu gihe Bugesera yari yatsindiwe na Derrick ku munota wa 37′.

Umukino urangiye, Itangazamakuru ryegereye Umutoza Ben Moussa, bamubaza ko APR FC yaba isigaye igura amanota n’andi makipe kugira ngo itware igikombe cya Shampiyona.

Ibi uyu mutoza yabyamaganiye kure, avuga ko kuri we atajya ategereza impano zandi makipe.

Mu magambo ye yagize ati:”Nkina umupira nk’umukino. Ntabwo ntegereza impano iyo ariyo yose”.

Ben Moussa yemeza ko APR FC ibona intsinzi yayikoreye, aho guharirwa n’andi makipe nk’uko bikunze kuvugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *