Rugby: UR Grizzlies yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri

Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ikina umukino w’Intoki wa Rugby izwi nka UR Grizzlies yegukanye igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya Kabiri, itsinze ikipe y’Akarere ka Burera izwi nka Burera Rigers. Gusa, aya makipe yombi yanahise akatisha itike yo kuzakina Shampiyona y’ikiciro cya mbere Umwaka w’imikino utaha 2023-24.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, ukinirwa ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru, warangiye UR Grizzlies ifite amanota 11 ku 08 ya Burera Tigers.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wahuje impande zombi, cyarangiye UR Grizzlies iri imbere n’amabota 6 ku 0 bwa Burera Tigers, nyuma yo gutsinda Penaliti 2, mu gihe Burera Tigers yo yahushije Penaliti 1.

Iyi Shampiyona yatangiye muri Gashyantare uyu Mwaka w’i 2023, yitabiriwe n’amakipe 4, agizwe na UR Grizzlies yegukanye Igikombe, Burera Tigers yatsindiwe ku mukino wa nyuma, Rwamagana Hippoes yo mu Karere ka Rwamagana na Rubavu Eagles yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bw’Igihugu.

Mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya ku mukino wa nyuma, UR Grizzlies yatomboranye na Rwamagana Hippoes, mu gihe Burera Tigers yacakiranye na Rubavu Eagles. Iyi mikino, yakinwe hakinwa umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Imikino ibanza hagati y’impande zombi yakinwe tariki ya tariki 25 Gashyantare, mu gihe iyo kwishyura yakinwe tariki ya 18 Werurwe 2023.

Mu mukino wahuje Rwamagana Hippoes na UR Grizzlies ku kibuga cya Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, warangiye Rwamagana Hippoes ihatsindiwe amanota 21-11.

Mu gihe mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, ku Kibuga cya Gitovu, Burera Tigers yahatsindiye Rubavu Eagles amanota 16-08.

Nyuma y’Ibyumweru bitatu (3) hakinwe imikino ibanza, tariki 18 Werurwe 2023, hakinwe imikino yo kwishyura.

Mu mukino wahuje Rubavu Eagles yari yakiriyemo Burera Tigers ku Kibuga cya Nengo mu Karere ka Rubavu, warangiye iyi kipe ihatsindiwe amanota 14 kuri 12, Burera ihita ikatisha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Mu gihe umukino wari guhuza UR Grizzlies na Rwamagana Hippoes utabaye, kuko Rwamagana Hippoes yabuze ku Kibuga cya UR Grizilies muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, iterwa mpaga, UR Grizilies ikatisha itike ityo.

Nyuma y’umukino wa nyuma, Umutoza wa UR Grizzlies, Umukundwa Marie Sandrine, mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize ati:”Kwegukana iyi Shampiyona bishingiye ku gukorera hamwe nk’Ikipe no kwiyumvanamo hagati yacu, aho usanga twarabaye nk’abavandimwe aho guhuzwa n’akazi gusa”.

N’ubwo bimeze bitya ariko, ntabwo byari byoroshye kuko inzira yari ndende.

“Twahuye n’inzira ndende zirimo no gukina mu gihe cy’Imvura ariko tukabyihanganira, kuko twari tuzi icyo turangamiye”.

UR Grizzlies nk’ikipe yari ubukombe muri uyu mukino ariko ikaza gusubira inyuma bitewe n’amavugurura yakozwe mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (Huye) aho iyi kipe yabarizwaga, agaruka ku ntego bazamukanye mu kiciro cya mbere, Umukundwa yagize ati:”Ntabwo tuzamera nka UR Grizilies mbere y’uko imanuka, kuko tuzarenza uko yari imeze”.

Nk’umukobwa/Gore rukumbi utoza muri uyu mukino mu makipe y’ikiciro cya kabiri n’icya mbere, yagize ati:”Kuba ntoza abagabo ndi umugore ni nk’ibisanzwe. Icyo nkora, mbafata nk’abavandimwe bange, ubundi tugahuriza hamwe gushaka umusaruro”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse wari witabiriye uyu mukino, yashimye umukino werekanwe n’amakipe yombi, kuko bagaragaje urwego uyu mukino umaze kugeraho, dore ko benshi mu bakina mu kiciro cya kabiri ari abakinnyi bakiri bato, ari nabo mizero y’ahazaza h’uyu mukino.

Ati:”Mu by’ukuri aya makipe yatweretse Shampiyona yo ku rwego rwo hejuru”.

Kuba iyi Shampiyona yari ikinwe ku nshuro ya mbere mu mateka y’umukino wa Rugby mu Rwanda, ntacyo byahungabanyijeho abakinnyi ndetse n’uburyohe bwayo, ahubwo wabonaga bari bayinyotewe.

“Mu Mwaka utaha w’Imikino, ibiganiro birakomeje ku buryo tagihindutse amakipe azaba yariyongereye, kuko ubusabe ni bwinshi bw’abifuza kwitabira iyi mikino nyuma y’ubukangurambaga twakoze mu Myaka ishize bwo kuwumenyekanisha”.

Uretse umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, uyu mukino wakurikiwe na Meya w’Akarere ka Burera, Madamu Uwanyirigira Marie Chantal wari waje gushyigikira abasore be, Madamu Nyirahabimana Theresie ushinzwe Imibanire mu Banyeshuri muri UR Huye, Bwana Gakirage Philippe Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Uwitonze Felix.

Madamu Uwanyirigira yagize ati:”Ikipe y’Akarere kacu yatunejeje, kuko n’ubwo itatwaye Igikombe ariko yerekanye ko uyu mukino ushoboka mu Karere kacu ka Burera”.

Mu rwego rwo gukomeza kuyishyigikira, tuzayiba hafi nk’Akarere, yaba mu bitekerezo, inyunganizi ndetse no kuyikomangira aho bishoboka kugira ngo irusheho kwitwara neza.

“Urugendo rwo guteza imbere mu Siporo mu Karere ka Burera turugeze kure, kuko hashingiwe ku bafatanyabikorwa, ibiganiro byo kubaka ibikorwaremezo bya Siporo mu Karere birimbanyije, ibi bikazanafasha kuzamura impano z’imikino itandukanye irimo na Rugby”.

Twibutse ko uretse Igikombe no kuzamuka mu kiciro cya mbere, amakipe yombi yahembwe Amafaranga 300,000 Frw ku ya mbere, na 200,000 ku ya kabiri, mu gihe Rwamagana Hippoes yabaye iya gatatu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *