Rwanda: Hari Bamwe mu bakobwa basengera muri ADEPR batangiye kwisabira kurongorwa

Mu matwi y’abatari bacye, iyo havuzwe umuntu usengera mu Itorero rya ADEPR, humvwa abantu bakijijwe, mu yandi magambo, abantu birinda gukora ibyaha.

Mu gihe bimenyerewe ko umuntu wese (Umukilisito) usengera muri iri Torero aba akijijwe, umubare utari mucye w’abaribarizwamo, aba ari nk’ihame ko niba akeneye gushyingirwa, gushyingira, atagomba kujya hanze y’iri Torero rifite imyemerere bamwe bavuga ko rinaniza abayoboke baryo, mu gihe abemera ‘Yesu Kristo’ bavuga ko yabohoye abamwemera, bityo nta muntu wakabaye ubohwa n’imyemerere y’idini runaka…

Ibi bije bikurukira amashusho y’umukobwa wagaragaye ku ruhimbi, aho kubwiriza nk’uko byari byitezwe, ahubwo yisabiye kurongorwa (Gushyingirwa).

Yagize ati:” Naturutse kuri ADEPR Bukani, ndacyari Umukobwa, kandi Umusore ugira iyerekwa aritambutse nta kibazo”.

Ubwo aya mashusho yajyaga hanze, abayabonye batangaje ko uyu yisabaga abari aho by’umwihariko abasore, kumurambagiza kuko adafite umukunzi.

Uyu wamenyekanye ku izina rya Zawadi, azwi nk’Umukobwa ukijijwe ukora umurimo w’Ivugabutumwa mu idini ya ADEPR ku Nsengero zinyuranye mu gihugu.

Akunzwe na benshi babarizwa muri iri Torero no hanze yaryo, by’umwihariko abakoresha Imbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’aya mashusho, Zawadi yegerewe n’itangazamakuru rimubaza ibijyanye n’aya magambo yatangaje.

“Ntabwo nibaza ko ibyo natangaje hari ababifashe ukundi. Kuko ibyo natangaje (Inyigisho), nta cyaha kirimo”.

“Uwanyangira ibyo natangaje, ntabwo yaba yarakirijwe muri Kirisito Yesu/Yezu we ncungu y’ibyaha byacu, ahubwo yaba yarakijijwe ku bwe”.

Asoza, yasabye abakora Itangazamakuru kwirinda gukabya mu nkuru batara, kuko bashobora kwangiza izina ry’Umuntu mu gihe gato.

Zawadi yasabye abumvise ibyo yatangaje kutabifata uko atabivuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *