Amafoto y’umuntu umeze nka ‘Papa Fransisiko’ abyina Umuziki, akomeje kutavugwaho rumwe

Kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga, hatangiye gucicikana amafoto agaragaza umuntu ugaragara ameze nk’Umushumba wa Kiliziya, Papa Fransisiko ameze kubyina Umuziki, akomeje kutavugwaho rumwe.

Abarebye aya mafoto batangaje ko batunguwe nayo kuko batibaza ko yaba ari Papa Fransisiko, bitewe n’urwego afatwaho mu Isi.

Aha, bibazaga icyaba cyamuhinduye ku buryo yagaragara mu ruhame abyina Muzika arebwa n’imbaga y’abantu.

Bamwe bagize bati:”Yaba yatewe n’iki kubyina ari wenyine nta muntu umwegereye. Abandi batangaza ko bashaka kumenya Indirimbo yatumye ahimbarwa kugeza yirekuye akabyina ku kigero bamubonyeho”.

Gusa, hari abatari bacye bashidikanyije ku mwimerere w’aya mashusho, aho bamwe bavuze ko atari we.

Bati:”Biirashoboka ko yaba ari umuntu washatse kwigaragaza nkawe”.

Abandi bati:”Nta kubishidikanyaho ko yaba ariwe, kuko n’abamugaragiye hagaragaramo abambaye ibishura nk’ibye bifurebye no mu Mutwe nk’Ababikira”.

“Urebye neza n’uburyo bamuhaye ubwisanzure ngo abyine wenyine, nabyo ni ikindi gihamya ko ariwe koko”!

Abandi bati:”Ntabwo byari bikwiye ku muyobizi uhagarariye Kiliziya Gatolika y’Isi yose. Yakabaye abyinira ahiherereye kandi ntihagire umufotora ngo bishyirwe ku karubanda.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *