Rwanda: Bamwe mu Babyeyi bavuga ko batewe Impungenge n’Ibiganiro n’amashusho bikwirakwizwa bafata nk’ibyigisha Ubusambanyi

Hari Ababyeyi batagaje ko batewe impungenge n’Ibitangazamakuru birimo Radiyo, Televiziyo na Murandasi, kuko basigaye bigisha Ubusambanyi ku mugaragaro, ibyo bavuga ko byanduza abakiri bato.

Mu gihe Imbuga nkoranyambaga zikomeje kwigarurira Imitima y’abatari bacye, ni nako zikomeje kwiganzaho amashusho atavugwaho rumwe.

Bamwe mu Babyeyi bavuga ko izi mbuga ndetse na Radiyo na Televiziyo bisigaye byigisha mu buryo bweruye ibyo bafata nk’Ubusambanyi. Ibi bakavuga ko byangiza abakiri bato.

Mu kugaragaza izi mpungenge, bavuga ko ibi ari nabyo bihishe inyuma y’uko abantu basigaye bajya ku karubanda bakahavugira ibyo bise ibyavugirwaga mu mbere mu gihe cyo hambere.

Aha, ngo hari abaganira ibijyanye n’uko amabanga y’abashakanye akorwa, abifotoza bambaye uko bavutse mu gihe abandi bafata amashusho berekana uko ubusambanyi bukorwa!

Bati:”Bishobora kuba biterwa n’ihungabana, gusa ntabwo byagakwiriye. Gusa uko iminsi ihita. ntagushidikanya ko ibi bakora bibatera kwiyanga”.

“Uretse kwirebaho ubwabo, bakarebye n’ejo hazaza h’abazabakomokaho, kuko gusiga inkuru mbi ku musozi, bigira ingaruka ku bawe”.

Bakomeza bavuga ko ibi bikorwa ari Umuco mubi, kuko ibibera mu bwihisho biba bigomba kumenywa n’ababikoze, aho gusangizwa abatabigizemo uruhare.

Bati:”Bareke kutwangiriza abana. Ababikora bakomeze amabi yabo, ariko bareke gutuma n’abato babyigana, kuko bisigaye bigoye kubihisha abana bazi gukoresha imbuga nkoranyambaga”.

Izi mpungenge kandi bazishingira ko abakomeje gukwirakwiza uyu muco bise mubi, ari abiyambuye inshingano zo kurera nyamara ari ikintu kitoroshye.

Ku kifuzo, bavuga ko Leta yashyira imbaraga zidasanzwe mu gukumira no guhanga n’ibi bagarutseho, kuko bisa n’ibimaze kuba kimwe mu bigize Umuco Nyarwanda kandi bidakwiye.

Bakomeza bavuga ko biramutse bidakozwe, ahazaza h’Igihugu haba hari mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *