Rwanda: Hagiye kubakwa Imihanda izajya inyurwamo n’Imodoka zabyishyuriye nk’igisubizo cy’Ambutiyaje


image_pdfimage_print

Harateganywa kubakwa imihanda aho kuyinyuramo bizajya bisaba kwishyura.

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n’abafite ibinyabiziga babanje kwishyura. Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko bizafasha kugabanya umubyigano w’imodoka.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rirebana no gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi watowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa Kane.

Iyi mihanda yifashishwa n’abafite gahunda zihutirwa bakayinyuramo babanje kwishyura ibizwi nka Péage.

Bamwe mu batanga serivisi zo gutwara abagenzi basanga iyi mihanda hari byinshi izakemura.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest avuga ko iyi mihanda izajya icungwa mu buryo bwihariye.

Uretse ibirebana n’imihanga, umushinga w’itegeko watowe unagaragaza ko hagiye gushyirwaho icyemezo cyihariye kizajya gihabwa abemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite, Depite Munyangeyo Theogene avuga ko

Iri tegeko rigamije gukemura ibibazo bigaragara muri serivisi yo gutwara abantu n’ibintu bitashoboraga kubona igisubizo mu itegeko risanzweho.

Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 204, zirimo n’izisobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu nzira zo mu mazi no muri gariyamoshi.

Uteganya n’iteka rya Minisitiri ufite ibyo gutwara abantu n’ibintu mu nshingano rizahindura amazina n’ibyiciro by’imihanda hirya no hino mu Gihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *