Ngororero: Baremwe Agatima nyuma y’uko Ikiraro bakoreshaga bahahirana gicitse

Mu gihe hagikorwa inyigo yimbitse igamije gukemura ikibazo cyo kwangirika kw’ikiraro kiri hagati y’Imirenge ya Kageyo na Ngororero, imirimo yo gusana yaratangiye ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwizeza abaturage ko ubuhahirane bw’utu duce butazahagarara.

Abaturage bari banyuzwe n’uko iki kiraro cyuzuye gisimbura ibyagiye bisenywa n’umugezi wa satinsyi, bakanashima ko ari igikorwa remezo cyahangana n’ubukana bw’uyu mugezi.

Gusa ku mvura imwe gusa yaguye tariki 9 uku Kwezi inkuta z’Amabuye zigikikije zatangiye gusenyuka.

Ni ikiraro gifite akamaro kanini mu rwego rw’ubukungu kikaba gikoreshwa cyane n’abatuye Imirenge 4 iri hakurya ya Satinsyi ugana ku karere ka Rutsiro.

Impungenge ni zose mu baturage nyuma yo gukumiraho ibinyabiziga biremereye.

Bamwe mu bafite ibikorwa hafi y’iki kiraro nabo barataka igihombo bahuza n’imyubakirwe, bavuga ko itanoze y’inkuta zitangira amazi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick avuga ko

Nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuko imirimo yo kugisana yatangiye.

Ni nyuma y’inama yahise ihuza ubuyobozi n’itsinda ry’abarebwa n’iyi mirimo tariki ya 10 nyuma y’uko ku ya 9 hagaragaye ibimenyetso bya mbere by’ukwangirika kw’iki kiraro.

Usibye kwangiza inkuta z’iki kiraro, amazi ya Satinsyi arimo kubangamira imirimo y’umushinga wo kubaka amazi.

Harasa n’ahavutse umukoro mushya wo kuzibura ibitembo mbere yo kubijyana ku muyoboro kubera ibyondo bidasanzwe umugezi wa Satinsyi warunze ku ngengero zayo, ari naho hari ububiko bw’ibikoresho n’inyubako z’umushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *