Rwanda: Guverinoma yatangije Ubukangurambaga bw’Isuku mu gihugu hose

Spread the love

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangije ubukangurambaga ku isuku mu gihugu hose, kuko ngo abantu badohotse mu kwimakaza umuco w’isuku. 

Ni mu gihe hari abaturage bo bavuga ko ubukana bw’ikibazo bwongerwa na sosiyete zikora isuku ahahurira abantu benshi zidakora neza.

Ibigaragarira amaso ku mihanda minini ya kaburimbo, bitandukanye cyane n’ibigaragara iyo winjiye mu mihanda mito yo muri Quartier.

Mu Mujyi wa Kigali, abagenda mu mihanda minini ya kaburimbo n’abashinzwe kuhakora isuku baba bafite akanyamuneza kubera isuku iba ihari.

Cyakora hari ibindi bice byo mu maQuartier aho abantu batuye biba bigaragarira amaso ko byuzuyemo umwanda kandi rimwe na rimwe abaturage bawicaye iruhande.

Kubera iki kibazo cy’isuku nke igaragara hirya no hino mu gihugu, guverinoma y’u Rwanda yatangije ubukanguramabaga budasanzwe mu gihugu hose ku isuku, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda.

Ubu bukangurambaga ngo bugomba gukorwa binyuze mu madini mu mashuri mu nama, ahahurira abantu benshi ndetse no mu itangazamakuru.

Nk’uko bikubiye mu mwanzuro wa 10 w’ Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, Guverinoma y’u Rwanda yibutsa abaturarwanda bose ko ari inshingano ya buri wese kwita ku isuku, ku mubiri, mu kanwa, aho batuye, aho bagenda, mu bwiherero, n’aho bakorera.

Ngo ni inshingano kandi ya buri wese gukebura mugenzi we utita ku isuku uko bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *