Basketball: REG BBC yasoje imikino ya BAL itsindwa na US Monastir

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu Rwanda Energy Group (REG) yasoje imikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali muri Gicurasi itsindwa na US Monastir yo muri Tuniziya amanota 84-79 mu Mukino wabereye muri Dakar Arena mu gihugu cya Senegal.

Iyi ntsinzi ya US Monastir inasanganywe iri rushanwa yegukanye umwaka ushize, yahise ituma ikatisha itike nayo yo kwerekeza i Kigali.

N’ubwo yatsinzwe uyu mukino, Cleveland Thomas Jr ukinira REG BBC, amaze guca agahigo muri iyi mikino ko ariwe umaze gustinda amanota 3 inshuro nyinshi mu mukino umwe.

Gusa aya manota 38 yatsinze wenyine mu ijoro ryakeye ntabwo yafashije ikipe nk’uko bisanzwe.

Muri aya manota 38, yayatsinze mu nshuro 13 muri 21 yagerageje gutera mu nkangara. Uretse aya manota, yatanze imipira 4 ivamo amanota, anugarira indi mipira ine.

REG BBC muri uyu mukino iyo iramuka iwutsinze, wari kuba umukino wa Kane itsinze mu mikino itanu yakinnye, gusa nyuma yo kuwutsindwa wabaye umukino wa kabiri itsinzwe muri itanu yakinnye, bivuze ko yatsinze itatu igatsindwa ibiri.

Mu gihe US Monasir yo imaze gutsinda imikino 4, aho yatsinzemo 3 igatsindwamo 1, ikaba iza gusoza urugendo rwayo uyu munsi ikina na AS Douanes yo muri Senegal.

Mbere yo gukina na REG BBC, US Monastir yari yakozwe mu jisho ku wa Gatanu na Abidjan Basket Club (ABC), iyitsinda amanota 58-31.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Umutoza wa REG BBC, Dean Murray aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Habura iminota 2 ngo umukino urangire, twakoze iyo bwabaga tugabanya ikinyuranyo, amanota aba 72 kuri 67, bivuze ko twarushwaga atanu gusa. Gusa ntabwo byaduhiriye ko dukomeza kuguma mu mukino, kuko US Monastir yaje kutwigaranzura”.

Uretse uyu mukino wa REG BBC na US Monastir, Chudier Bile yafashije ABC gutsinda Kwara Falcons amanota 79-76, ABC yo muri Ivory Coast ihita inakatisha itike yo kwerekeza i Kigali mu mikino ya nyuma.

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *