Rwanda: Hari ababyeyi bahangayikishijwe n’Urubyiruko rutegura Ibirori bikaruviramo kwanduzanya Indawara zirimo na SIDA

Muri iki gihe, hakunze kumvikana bamwe mu rubyiruko bategura cyangawa bitabira Ibirori bitandukanye hirya no hino mu gihugu, birimo kwizihiza Isabukuru, aho bamwe bagasohokana n’Inshuti zabo ndetse bikarangira barengereye bikabaviramo kwandura Indwara zidakira zirimo SIDA,  n’Ubusinzi budasizwe inyuma.

Bashingiye kuri ibi, bamwe mu Babyeyi bakaba basaba ko Leta yahagarika ibi birori bya hato na hato.

Bashingira ko ibyinshi byigisha Ingeso z’Ubusambanyi n’Ubusinzi bikomeje kuganira Urubyiruko mu buryo bukabije.

Kimwe  mu byo bifuza byakorwa, ni ukugenzura Imyitwarire y’abitabira ibi birori.

Bamwe bati:

Umwana asigaye ataha isaha ashakiye, nawe wamubyaye iyo umubwiye akureba mu maso gusa.

“Kuba Urubyiruko ruhura rukaganira ntago ari bibi. Kera bahuraga nibura umukobwa yambaye, ariko ubu atambaye ubusa ntago yajya mu Kabyiniro cyangwa ngo ahure n’Urubyiruko bagenzi be”

Ibirori bituma bahura bagahuza Imico mibi. Mbere Umwana wawe waramurekaga akagenda pe. Ariko ubu, iyo akubwiye ko agiye guhura n’abandi Umutima urakurya.

Kuri iyi ngingo, ku ruhande rw’Ababyeyi n’Urubyiruko bagaragaza ko ibi birori bya hato na hato biri mu byongera ubwandu bwa SIDA, Inda zitateganyijwe bidasize no kwangiza Ejo hazaza habo.

Bati:”Ni Ubusambanyi gusa baba bagiyemo. Tubwizanye ukuri, bambara ubusa bari no mu Nzu y’Imana (Insengero, Kiliziya, Imisigiti). Ibi bakabikora imbere y’amaso y’abantu, noneho mwibaze ibibera mu ibyo birori bajyamo bihishe”.

Bakomeza bati:”Leta ubwayo ikwiriye gufata umwanzuro igahwitura Abakobwa bagenda mu Nzira bambaye ubusa”.

“Aba usanga abenshi babikora hari icyo bagamije, Urubyiruko rwabibona rukumva ko ari amajyambere rwacikanywe”.

Bamwe mu rubyiruko bagendera muri icyo kigare, nyuma y’uko banyoye bagasinda, igikurikiraho ni ugushimisha imibiri yabo.

“Muri ibyo birori byabo, barisanzure bagakora n’ibidakorwa kuko nta bantu bakuru baba bahari ngo babakebure. Uku kwisanzura kubashora mu ngeso z’Ubusambanyi, bityo iyo bamaze no gusinda ntabwo bibuka no kwikingira. Bamwe bahakura Inda, abandi bakahandurira SIDA”.

Aba babyeyi, bakaba basabye Urubyiruko kureka kugendera mu kigare no kwirinda kwishora mu Businzi n’Ubusambanyi.

N’ubwo bimeze bitya ariko, ntabwo ari Urubyiruko rwose rwishora muri izi ngeso.

Umwe mu batajya imbizi nazo waganirije THEUPDATE yagize ati:

Naje gusanga ari Ubuyobe. Ibirori bya hato na hato bikwiriye kugabanuka kuko usanga Urubyiruko rubijyamo ruba rushaka kwisanisha na bagenzi barwo, babijyamo bakoresheje amafaranga bavanye mu ngeso mbi (Ubusambanyi).

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bwana Emmanuel Bigenimana, kuri iyi ngingo

Avuga ko ari kibazo gihangayikishije, agasaba Urubyiruko kugendera kure Ibirori bibashora mu Businzi ndetse n’ababyeyi bakaba hafi y’Abana babo.

Ubusanzwe, Ibirori bya hato na hato ntabwo byari bisanzwe mu Muco Nyarwanda, ndetse bikaba byari bigoye kubona Umukobwa anywera Inzoga n’Itabi mu ruhame.

Uretse ibi kandi, no kubona amatsinda y’abantu ategura umuhuro ugamije kunywa Inzoga no kurya gusa ntabwo byahozeho.

Bamwe mu bitabira Ibirori by’inganjemo Urubyiruko bavuga ko bigoranye gukumira ko byakorerwamo Ubusambanyi, ndetse bakagaragaza ko rimwe na rimwe Umusore cyangwa Umukobwa ashobora kuryamana n’umuntu bahuye bwa mbere, ibintu bavuga ko bikwiye guhagurikirwa bikamaganwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *