Rwanda: Habimana Sosthène “Lumumba” yagizwe Umutoza w’ikipe y’Igihugu

Habimana Sosthène uzwi ku izina rya “Lumumba” yagizwe Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’abakinnyi batarengeje Imyaka 15.

Uyu mugabo utoza ikipe ya Musanze FC yo mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu, yahawe aka kazi mu gihe u Rwanda rwitegura kwerekeza mu gihugu cya Uganda gukina imikino ya CECAFA (The Council for East and Central Africa Football Associations), iteganyijwe hagati ya tariki 11 na 21 z’uku Kwezi k’Ukwakira (10) 2023.

Uretse kuba yahawe aka kazi, Habimana asanzwe ari n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Abagore batarengeje Imyaka 23.

Muri izi nshingano, azungirizwa na Justin Bisengimana na Calliope Kabalisa nk’umutoza w’abanyezamu, mu gihe Ntarengwa Aimable azaba ari Team Manager.

Nk’umutoza, Habimana niwe uyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda rwagateganyo, akaba anasanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu nkuru.

Uretse gutoza Musanze FC, yanyuze mu makipe atandukanye arimo; Sunrise, Rayon Sports, Musanze, Amagaju, SEC Academy na Isonga.

Image
Bisengimana Justin afatanya na Habimana gutoza iyi kipe y’abatarengeje Imyaka 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *