Cricket – Rwanda: Ikipe y’Igihugu iri i Lagos (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu iri i Lagos ku murwa mukuru w’Ubukungu w’Igihugu cya Nijeriya, aho yitabiriye irushanwa rizwi nka West Africa Trophy.

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023, ikazasozwa tariki ya 15 Ukwakira 2023.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byitabiriye iri rushanwa ni; Ghana, Sierra Leone na Nijeriya yaryakiriye.

Ku ikubitiro, u Rwanda rwacakiranye na Nijeriya mu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane.

Uyu mukino warangiye Nijeriya iwegukanye ku ntsinzi ya Runs 54, nyuma y’uko igice cya mbere (First Inning), cyarangiye itsinze amanota 128, mu gihe u Rwanda rwari rwakuye mu kibuga abakinnyi 8.

Mu gice cya kabiri, muri Over ya 18.1, Nijeriya yakuye mu kibuga abakinnyi bose b’u Rwanda, bari bamaze gutsinda amanota 78 gusa.

Umutoza w’iyi kipe, Adelin Tuyizere, agaruka kucyo kwitega kuri iri rushanwa, yatangaje ko bagiye kurikoresha mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rw’Afurika, iteganyijwe kubera muri Namibia mu Kwezi gutaha (Ugushyingo).

Yunzemo ati:“Mu rwego rwo kurushaho kwitegura iyi mikino, twongeyemo abakinnyi babiri ‘HAMZA KHAN na NADIR MUHAMMED’, tukaba tubitezeho umusaruro mu rwego rwo gukubira Udupira no kudutera”.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Nijeriya itajyanye na Kapiteni wayo, RUBAGUMYA INNOCENT, umutoza akaba yatangaje ko byatewe n’impamvu z’akazi, nta kindi kibazo afitanye n’uwo ariwe wese.

Yunzemo ko DIDIER Ndikubwimana wamusimbuye muri izi nshingano muri iri rushanwa, nawe yitezweho umusaruro kuko atari ubwa mbere ayoboye bagenzi be, dore ko yabikoze mu batarengeje imyaka 18  na 20 mu ikipe y’Igihugu.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *