Basketball: Rolly Fula Nganga wakiniraga APR yerekeje mu ikipe ya Bangui SC

Rolly Fula Nganga wakiniraga APR BBC yerekeje mu ikipe ya Bangui SC kuyifasha mu mikino yo gushaka itike ya BAL (The Basketball Africa League) y’Umwaka utaha w’i 2024.

Fula w’imyaka 30 y’Amavuko, yabengutswe na Bangui Sporting Club yo muri Sentrafurika nyuma yo gufasha APR BBC kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda muri uyu Mwaka w’i 2023.

Asubiye muri iyi kipe yaherukagamo mu 2022 mbere y’uko yerekeza muri APR BBC.

Mbere yo gukinira iyi kipe ya Bangui Sporting Club, Fula yanyuze mu makipe atandukanye arimo ayo mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo avukamo nka; ASB Soyo de Matadi, Ravens ndetse na TP Mazembe BBC.

Mu Mwaka w’i 2021 ubwo imikino ya BAL yakinwaga ku nshuro yayo ya mbere, Fula yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bakiniye ikipe ya Espoir Fukash.

Aha hakaba hari mu Kwakira (10), ubwo hashakishwaga itike yo kuzakina imikino yo ku nshuro ya kabiri mu Mwaka ushize w’i 2022.

Icyo gihe, yatsinze amanota 29 afasha iyi kipe gusezerera AS Police, ndetse inakatisha itike igana i Kigali mu Rwanda ahakiniwe iyi mikino.

Kugeza ubu, amategeko ya BAL ateganya ko amakipe amazee kugaragara mu nshuro eshatu iyi mikino imaze gukinwa, iyo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bihugu byayo, ahita akatisha itike yo gukina ijonjora rya kabiri, atabanje kunyura mu ijonjora ry’ibanze.

Iri jonjora rikaba ari naryo rya nyuma mbere y’uko amakipe abona itike yo gukina imikino ya nyuma.

Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora izakinirwa mu Mijyi Itanu (5) inyuranye yo ku Mugabane w’Afurika, mu gihe amakipe 16 azaba yarusimbutse azashakira itike yo kwerekeza i Kigali mu yindi Mijyi ibiri.

Itike yo kwerekeza i Kigali mu 2024 gukina imikino ya BAL ku nshuro ya Kane (4), izakinwa amakipe agabanyijwe mu Byerekezo bibiri, ikerekezo cy’Uburasirazuba n’Icy’uburengerazuba, mu gihe imikino izakinwa mu matsinda atanu (5).

Ku ikubitiro, imikino izahera mu itsinda rya E (5), bikaba biteganyijwe ko iri rizakinira i Antananarivo muri Madagascar, hagati ya tariki ya 03 n’iya 08 uku Kwezi k’Ukwakira (10) 2023.

Imikino ikazahita ikomereza mu itsinda rya mbere (A) n’irya ka kabir (B).

Izakinirwa i Benghazi muri Libya mu itsinda rya mbere, mu gihe irya kabiri rizakinira i Yaoundé muri Kameroni.

Yombi azakina hagati ya tariki ya 06 n’iya 10 n’ubundi muri uku Kwezi k’Ukwakira (10) 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *