Rwanda – DR Congo: Perezida Tshisekedi yateye Umugongo Qatar yashakaga kumuhuza na mugenzi we Kagame


image_pdfimage_print

Kuri uyu wa Mbere hari hateganyijwe ibiganiro bihuza intumwa z’u Rwanda n’iza Congo by’umwihariko Abakuru b’ibi bihugu, amakuru avuga ko bitakibaye.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru, yatangaje ko amakuru ikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko ibiganiro byari kubera i Doha muri Qatar, uruhande rwa Congo rwanze kubyitabira.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yanze kujya muri ibi biganiro, nyamara uruhande rw’u Rwanda, ngo intumwa zarwo zari zageze muri Qatar.

Uwavuganye na RFI yavuze ko gusa, Perezida Tshisekedi yanze kujya i Doha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yabwiye THEUPDATE  ko ibivugwa ari byo, ndetse ko n’inama yasubitswe itakibaye.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi na Perezida Paul Kagame byari biteganyijwe ko bahurira i Doha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *