Shampiyona ya Volleyball 2022 yasojwe REG VB na APRWVB zegukanye Igikombe, FRVB ishimira abakiniye Ikipe y’Igihugu (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki waa Volleyball ryashyize akadomo ku mwaka w’imikino w’i 2022. Ni umwaka wasojwe ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu ‘REG’, REG Volleyball Club yegukanye igikombe cya Shampiyona mu bagabo mu gihe mu bagore yegukanywe n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘APR Women’s Volleyball Club. Ubwo hasozwaga uyu mwaka kandi, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’, ryaboneyeho no guhemba abakinnyi batatu bagizwe na ‘Dusabimana Vicent uzwi nka Gasongo, Karere Emile uzwi nka Dada ndetse na Yakan Guma Laurence’ bakiniraga ikipe y’Igihugu guhera mu 2009 ariko bakaba barasezeye kuyikinira mu mwaka w’i 2021 nyuma y’imyaka 12 y’urugendo rutari rworoshye.

Iyi shampiyona yatangiranye n’ukwezi kwa kwa 10 ikaba yarabaye mu gihe kingana n’amezi ane (4).

Yakinwe mu buryo (Format) y’ama Phases, aho buri phase amakipe yahuraga ikarangira hamenyekanye ikipe ya mbere kugeza ku ya nyuma ndetse iyabaye iya mbere akaba ari nayo yegukanaga iyo Phase.

Shampiyona y’uyu mwaka yakiniwe mu ntara zitandukanye zibarizwamo amakipe asanzwe akina mu kiciro cya mbere, uretse Intara y’Amajyarugu yo itarakiriye Phase bitewe n’ibihe by’imvura yacaga ibintu muri ako gace.

Twibutse ko Amajyaruguru abarizwamo ikipe ya IPRC Musanze Volleyball Club.

Muri Phase ‘Uduce’ Umunani (8) twaranze iyi shampiyona, Intara y’Uburasirazuba yakiriye 2, zakiniwe mu Karere ka Kirehe na Ngoma mu bihe bitandukanye.

Mu Karere ka Kirehe hakiniwe mu Gushyingo mu gihe i Ngoma yakiniwe Phase ya 6 yakinwe mu ntangiriro z’iyi Mutarama.

Intara y’Amajyepfo nayo yakiriye Phase 2, zakiniwe mu Turere twa Huye, Gisagara na Ruhango

Iyi Ntara kandi ni nayo yakiriye Phase ya mbere, yabereye mu Karere ka Gisagara, ahabarizwa Ikipe ya Gisagara Volleyball Club.

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali ariwo wakiriye imikino myinshi ugereranyije n’izindi Ntara.

Hashingiwe ku rwego amakipe yari ariho, mu kiciro cy’abagabo niho hagaragaye ihangana rikomeye, aho ikipe ya REG VC yanatwaye iyi shampiyona, yabashije kwegukana Phases 4, GISAGARA yegukana 3 mu gihe FOREFRONT yegukanye 1.

Mu kiciro cy’abagore, ikipe ya APR Women’s Volleyball Club niyo yihariye Phase nyinshi, kuko yatwaye Phases 7 mu 8 zakinwe.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatwaye 7 zikurikiranya, itakaza iya nyuma ariyo ya 8 yanakinwe mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, yegukanwe na FOREFRONT.

Ubwo hasozwaga iyi shampiyona, hashimiwe amakipe yahize ayandi, aho muri buri kiciro hahemwe amakipe atatu (3), yakurikiranye mu buryo bukurikira..

Ikipe ya mbere muri buri kiciro yahembwe igikombe, imidali n’amafaranga Miliyoni 2 z’u Rwanda, iza kabiri zihabwa imidali na Miliyoni imwe n’igice mu gihe iza gatatu zahawe imidali n’amafaranga Miliyoni imwe y’u Rwanda.

Mu muhango wo guhemba aya makipe yandi, hanakozwe igikorwa cyo gushimira mu ruhame abakinnyi b’ikipe y’Igihugu bitwaye neza mu mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham mu Bwongereza mu Mpeshyi ishize, aho ikipe yari igizwe na ‘-Ntagengwa Olivier, Gatsinzi Venuste na Mudahinyuka Christopher wayitozaga begukanye umwanya wa 4.

Uretse aba kandi, hanashimiwe ikipe ya Gisagara Volleyball Club nk’ikipe yari ihagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino ya Champions League yabereye muri Tuniziya Umwaka ushize, iyi kipe ikaba yaregukanye umwanya wa 3.

Twakwibutsa ko n’ubwo REG Volleyball Club yegukanye iki gikombe, yagitwaye itsinzwe ku mukino wa nyuma w’agace ka 8 n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club amaseti 3-1 (REG 20-25 GVC, REG 25-18 GVC, REG 18-25 GVC, REG 27-29 GVC).

Ibihembo byatanzwe mu kiciro cy’abagore

  1. APR WVC: 2.000.000FRW
  2. Forefront: 1.500.000 FRW
  3. RRA WBC: 1.000.000 FRW

Ibihembo byatanzwe mu kiciro cy’abagabo

  1. REG VC: 2.000.000 FRW
  2. Gisagara VC: 1.500.000 FRW
  3. APR VC: 1.000.000 FRW

Amafoto

Image
Dusabimana Vicent ‘Gasongo’ yasezeweho nyuma y’Imyaka 12 akinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball

 

Image
Abakinnyi Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier n’umutoza Mudahinyuka Christophe baserukiye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yabereye i Birmingham mu Bwongereza bashimiwe

 

Image
Kwizera Pierre Marchal utoza REG Volleyball Club, ni umwe mu batoza bacye begukanye Igikombe yaranagitwaye ari umukinnyi
Image
Gisagara Vollleyball Club yari ifite igikombe cya Shampiyona ntabwo yashoboye kukirwanaho kuko yacyambuwe na REG Volleyball muri uyu Mwaka

 

Image
REG Volleyball Club yegukanye igikombe cyayo cya kabiri mu mateka nyuma y’imyaka 6 ishinzwe, kuko yaherukaga icyo mu 2019 yegukanye itozwa n’Umugande Mugisha Benon Bavuga

 

Image
APR Women’s Volleyball Club yisubije Igikombe cya Shampiyona yari yaratwaye umwaka ushize

 

Image
Rwanda Revenue Volleyball Club ‘RRA’ yegukanye umwanya wa gatatu muri shampiyona

 

Image

Image
Mahoro Yvan ukinira REG Volleyball Club yiafatnyije n’Umubyeyi we mu bishimo

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *