Cricket: Intsinzi y’u Rwanda imbere ya West Indies mu mikino ya Super Six ishobora kuruhesha itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi rutanyuze mu majonjora

Kuri iki Cyumweru, amateka yanditswe mu gihugu cya Afurika y’Epfo ahari kubera imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya Cricket mu bangavu batarengeje Imyaka 19, aho ab’u Rwanda batsinze West Indies ifatwa nka kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi bikina umukino wa Cricket.

Ni intsinzi ije yiyongera ku ya Zimbabwe, ibyafashwe nk’ibidasanzwe muri uyu mukino kuko u Rwanda rufatwa nk’igihugu gito mu mateka n’ubuhangange mu mukino wa Cricket, hashingiwe ku myaka 22 gusa umaze ugeze mu gihugu.

Muri uyu mukino, u Rwanda nirwo rwatsinze Toss ‘guhitamo gutangira ukubita udupira (Batting) no gutangira batera udupira (Bowling)’, ruhitamo gutangira rutera udupira ari nako rushaka uko rubuza West Indies gutsinda amanota menshi.

Ibi bikaba byanatumye West Indies idasoza Overs zose z’igice cya mbere, kuko muri Overs ya 16 n’udupira 3, abangavu b’u Rwanda bari bamaze gukura abakinnyi bose ba West Indies mu kibuga ibizwi nka (Allout Wickets).

Ni mu gihe West Indies yari imaze gutsinda amanota 70 gusa.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino, cyatangiye abangavu b’u Rwanda basabwa amanota 71 ngo begukanye uyu mukino.

Muri Overs 18 n’udupira 2, u Rwanda rwari rumaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na West Indies, mu gihe abakinnyi 6 b’u Rwanda aribo bari bamaze gukurwa mu kibuga na West Indies (6 Wickets)

Muri rusange, uyu mukino warangiye u Rwanda ruwegukanye ku kinyuranyo cya Wickets 4.

Uretse uyu mukino w’u Rwanda, ikipe y’Igihugu y’Ubuhinde yatsinze iya Sri Lanka ku kinyuranyo cya Wickets 7.

Iyi ntsinzi y’u Rwanda imbere ya West Indies, bitewe n’uko indi mikino igikorwa izagenda, ishobora kuzaruhesha kuzakina igikombe cy’Isi gitaha itiriwe inyura mu mikino y’amatsinda nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’u Rwanda Nhamburo Leonarx yagize ati:

“Gutsinda West Indies ni ikintu twafashe nk’ikidasanzwe kuri twe. Mu by’ukuri nta washidikanya ko West Indies idakomeye muri byose, yaba mu bakinnyi, imitegurire ndetse n’igihe bamaze bakina uyu mukino”.

“Ku Rwanda, urebye umukino twakinnye na New Zealand kuri iyi nshuro twari twakosoye amakosa twakoze aribyo byaduhesheje umusaruro”

“Icyo navuga nk’umusaruro dukuye muri iki gikombe, twishimiye ko twatsinzemo imikino 2 ibyo mfata nk’ibitoroshye ku ikipe yacu kuko aritwe twagiye muri iyi mikino dufatwa nk’insina ngufi”.

“Icyo nasaba Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, ni uko ryakomeza gushyira imbaraga mu gutegura abakinnyi benshi no gutegura amarushanwa ahagije ndetse n’ibishoboka byose ngo uyu mukino urusheho gutera imbere”.

“Ndashimira abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo ku bwitange batugaragarije no kutuba inyuma muri buri mukino, kuko twakinaga tumeze nk’abari mu rugo. Navuga ko twari mu makipe yari afite abafana benshi kuri buri mukino, ibyafashije abakinnyi bacu kutagira igihunga”.

“Ndizeza aba bafana ko mu gihe kiri imbere, tuzitwara neza kurenza uko twitwaye kuri iyi nshuro, bityo nabo bikazabahesha ishema”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Musaale Stephen, agaruka kuri uyu mukino, yagize ati:

“Umukino wa New Zealand watunyuze mu myanya y’intoki, ariko kuri iyi nshuro nta kosa twagombaga gukora”.

“Amavubi bazakomeza kumva imbori zayo, kuko aho anyuze aradwinga”.

“Abangavu bacu turabashimiye bidasanzwe kuko baduhesheje ishema, batanga ibirenze ibyo twabasabaga”.

“Intego kuri ubu ni ugutegura Igikombe cy’Isi cy’abakuru, kuko twerekanye ko Cricket mu Rwanda ishoboka”.

“Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, ndabashimira byimazeyo kuko batubaye hafi, kandi ibi ntabwo ari ubwa mbere kuko abanyarwanda ubusanzwe barangwa n’ubwitange n’umutima wo gukunda Igihugu”.

“Nababwira nti, igihe cyose muzazira mu Rwanda, yaba mutashye cyangwa muje gusura abanyu, tuzabitura”.

Biteganyijwe ko iyii kipe iza kugera mu gihugu kuri uyu wa mbere, mu gihe amakipe yabonye itike ya 1/2 yo akomeza irushanwa.

Kuri uyu wa Mbere hakaba hateganyijwe imikino iribuheze, Australia na United Arabe Emirates n’uhuza Ireland na Pakistan.

Image
Kapiteni w’Abangavu b’u Rwanda, Ishimwe Gisele, yashimwe nk’umwe mu bakinnyi bakoze ibisanzwe muri iyi mikino

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *