Rwanda: Afande Mubarakh Muganga yahawe Ipeti risumba ayandi

Mubarakh Muganga wari usanzwe afite Ipeti rya Lieutenant General, icyarimwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, yahawe Ipeti risumba ayandi mu gihugu ariryo rya Jenerali (General).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, niwe wamuhaye iri Peti binyuze mu Itangazo ryashyizwe hanze n’Urubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023.

Rije rikurikira andi y’izamurwa ry’abasirikare batandukanye.

Rigira riti:“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo, ku ipeti rya General.”

General Mubarakh Muganga abaye umusirikare wa Gatandatu ugize ipeti rya General Full, nyuma ya nyakwigendera General Marcel Gatsinzi uherutse kwitaba Imana, General James Kabarebe, General Fred Ibingira, baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari kandi General Patrick Nyamvumba, General Jean Bosco Kazura; bombi bigeze kuba Abagaba Bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Izamurwa mu ntera ry’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganda, rije rikurikira iry’abasirikare mu byiciro binyuranye ryabayeho kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yazamuye mu mapeti Abajenerali, 21 barimo bane bahawe ipeti rya Major General ndetse n’abandi 17 bahawe irya Brigadier General.

Yazamuye kandi Abofisiye, barimo abo mu cyiciro cy’Abofisiye Bakuru barimo 83 bahawe ipeteti rya Colonel, na 98 bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *