Volleyball: Kamasa na Igihozo mu Muryango winjira muri APR y’Abagore

Nyuma y’Iminsi itagera no ku Kwezi ahawe Akazi ko Gutoza Ikipe ya Kaminuza ya East Africa University of Rwanda (EAUR), Amakuru yizewe agera kuri THEUPDATE arahamya ko Peter Kamasa agiye kugirwa Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’Abagore “APR WVB”.

Agiye gusimbura muri izi nshingano Siborurema Florien, wirukanywe na APR WVB mu ntangiriro z’uku Kwezi.

Mu gihe Igihozo Yvette wari usanzwe ari Kapiteni w’iyi Kipe, ahita agirwa Umutoza wungirije asimbuye Rubayiza Umutesi Marie Josee.

Nyuma y’uko iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu inaniriwe kongera kwisubiza Igikombe cya Shampiyona yari imaze Imyaka 2 yegukana, mu buryo butunguranye, Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko busezereye iri tsinda ryayitozaga.

Ni mu gihe nyamara hari hashize Amasaha atagera kuri 48 begukanye Igikombe cy’Umukino wateguwe na UN-Women ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo batsinze Police WVB Amaseti 3-0.

Peter Kamasa ni Umutoza umenyerewe imbere mu gihugu, kuko uretse gukina Volleyball yatangiriye kuri GS Gahini mu Karere ka Kayonza, akayikomereza muri GSOB i Butare nk’Umukinnyi mu Mashuri yisumbuye, yanakiniye Ikipe ya UTB mu Kiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu Mwuga wo gutoza, yanyuze mu makipe arimo; Ikipe y’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA WVB), Ikipe y’Ikigo k’Igihugu k’Ingufu (REG VB), Kirehe VB, ESSA Nyarugunga, RwandAir na EAUR.

Igihozo Yvette ni mushya mu Mwuga wo gutoza, gusa mu ruhando rwa Volleyball arumazemo igihe.

Nk’Umukinnyi, yamenyekanye cyane mu Ikipe ya APR WVB, gusa yananyuze muri UTB WVC, UVC WVC na Frontline WVC.

Uretsa gukina imbere mu gihugu, yanasohotse Imbibi, yerekeza mu gihugu cya Uganda, icyo gihe akaba yarafatanyaga gukina Volleyball no kwiga muri Kaminuza.

Ni umwe mu bakobwa bagaragaza gucisha make, akaba yarakunze gutungwa agatoki n’abatari bacye kuba yazavamo Umutoza bitewe n’uburyo ameze “Character”, none inzozi zibaye impamo.

Mu ntangiriro z’uku Kwezi, yari yerekeje muri Brazil gukarisha Ubumenyi, aha akaba yarajyanye n’Umutoza Musoni Fred utoza Polisi VB, Paulo de Tarso utoza Ikipe y’Igihugu n’abandi…

Peter Kamasa ni umwe mu batoza bakiri bato ariko bakomeje kwiyerekana imbere mu gihugu

 

Igihozo Yvette wari Kapiteni wa APR WVB, agiye kugirwa Umutoza wayo wungirije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *