Abasukuti biragije Mutagatifu Martin bizihije Isabukuru y’Imyaka 25 (Amafoto)

Abasukuti babarizwa mu Muryango wa Mutagatifu Martin muri Groupe Buffule Anime, bizihije Isabukuru y’Imyaka 25 uyu Muryango ushinzwe, mu gikorwa cyaranzwe kandi no kurahiza Abasukuti bashya.

Groupe Buffule Anime ikorera mu Kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga mu Mujyi wa Kigali.

Uyu Muhango wo kwizihiza iyi Sabukuru, wabaye tariki ya 17 Ukuboza 2023, ubanzirizwa n’Ijoro ry’Igitaramo cy’Ibyishimo “Feu de Joie”.

Iki Gitaramo kitabiriwe n’Abasukuti 85 barimo 45 bakuru kuriye muri uyu Muryango, n’abakiri bato bakirerwa.

Atangiza ibi Birori, Umuyobozi wa Groupe St Martin, Twizeyimana Emmanuel “SERVAL COULAGE”, yashimiye abitabiriye, aboneraho kwibutsa abakiri bato kwigira kuri bakuru babo no gusigasira Amateka bubatse.

Ati:“Kugirango Ubusukuti bukomeze gutera imbere, mugomba kutera ikirenge mu cya bakuru banyu”.

Eric Thierry Isite “Caïman Animé”, wagize uruhare mu ishingwa rya Unite Buffule Anime na Groupe St Martin, yasangije abitabiriye ibi  Birori Amateka y’uyu Muryango, aboneraho gusaba Abasukuti bakuru kwita ku bakiri bato mu rwego rwo kubafasha kuzatera Ikirenge mu cyabo.

Ati:“Ishingwa ry’iyi Groupe ni igitekerezo cyavuye mu Basukuti babaga muri Communauté de l’Emmanuel, muri Unite ya Gueperd de Vouel”.

Yakomeje agira ati:“Nyuma yo kwihuza, havuyemo igitekerezo cyo gushiraho Groupe St Martin”.

Yasoje agira ati:“Kuri uyu Munsi twizihizaho Isabukuru y’Imyaka 25, nishimiye kubamenyesha ko iyi Groupe ihinduriwe izina, izajya yitwa Groupe St Don Bosco”.

“Iri zina ryemejwe hashingiwe ko dukorera mu Kigo kitiriwe Mutagatifu Jean Don Bosco”.

Iyi Sabukuru yitabiriwe na Padiri Frederic Murindangabo, umuyobozi w’iki Kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga.

Mu Butumwa yasangije abitabiriye ibi Birori, yagize ati:“Iki gikorwa kinyuze Umutima. Abasukuti bahawe Amasezerano bakwiriye kuyubahiriza nk’uko bayarahiriye. Benshi mwayuze muri iki Kigo, kandi Uburere mwahakuye bwabagize abo muri bo, ni nacyo mbifuriza ubu n’igihe kizaza”.

Yitsa kuri iyi Sabukuru, Uzabumugabo Virgile “Phacochère Ingénieux” umuyobozi w’Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda, yashimiye cyane Caimat wagize uruhare mu itegurwa ry’iyi Sabukuru.

Yungamo ati:“Uruhare rwanyu rurakenewe mu kuzamura Umuryango b’Abasukuti mu Rwanda. Yaboneyeho kubasaba ko iki gikorwa kizajya kiba buri Mwaka”.

Amafoto

May be an image of 1 person

May be an image of 15 people

May be an image of 2 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person and dais

May be an image of 9 people and people studying

May be an image of 3 people, child and grass

May be an image of 1 person, smiling, tree and text

May be an image of 12 people

May be an image of 3 people and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 8 people, people camping and fire

May be an image of 10 people, people camping, fire and crowd

May be an image of 7 people, fire and crowd

May be an image of 7 people, people camping and fire

May be an image of 6 people, fire and crowd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *