Basketball: REG yasoreje ku umwanya wa 4 muri Shampiyona y’Afurika 

Ikipe y’Ikigo k’Igihugu k’Ingufu (REG), REG WBBC yaraye itsindiwe ku mukino wo guhatanira Umudali wa Bronze n’Ikipe ya Inter Clube yo mu gihugu cya Kameroni, amanota 83 kuri 68 mu mukino wabereye mu Nzu y’Imikino ya Alexandria mu Misiri.

Mbere y’uyu Mukino, aya makipe yombi yari yabanje gucakirana mu mukino w’itsinda bari basangiye, REG WBBC yisengerera Inter Clube amanota 96 kuri 89.

Muri uyu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu, REG WBBC yagowe n’abakinnyi barimo; Cristina Matiquite, Nadir Manuel na Italee Lucas kuko bombi bayitsinze amanota 60.

Matiquite ubwe yatsinze amanota 22, atanga imipira 4 anakora Reb 15, mu gihe Manuel usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe, yatanze imipira 6 na Reb 14.

Ku ruhande rwa REG WBBC, Destiney Promise Philoxy, Italee Lucas na Marioneth Silva nabo bigaragaje n’ubwo batahiriwe no gufasha ikipe yabo kwegukana itsinzi.

Abakinni kandi barimo; Tiffany Mitchell na  Betty Kalanga nabo bakoze iyo bwabaga ngo baheshe intsinzi REW WBBC ariko biranga biba iby’ubusa.

Nyuma yo guhusha uyu Mudali, umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Esperance mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru yagize ati:“Ntabwo twifuzaga ko urugendo rwacu rurangira gutya, kuko intego yari ukwegukana byibuze Umudali. Ntabwo byakunze, ariko turizera ko ubutaha bizagenda neza”.

Umusaruro waranze REG WBBC muri uyu mukino

  • Agace ka mbere: Inter Clube 27-21   REG WBBC
  • Agace ka kabiri:  Inter Clube 54-38  REG WBBC
  • Agace ka gatatu: Inter Clube 69-54  REG WBBC
  • Agace ka kane:    Inter Clube 83-68  REG WBBC

REG WBBC ni ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iyi mikino, ibikesheje itike yakuye mu Rwanda mu mikino yakinwe mu Kwezi gushize.

N’ubwo REG WBBC yabuze Umudali, umukinnyi wayo Tiffany Mitchell yatowe mu ikipe y’abakinnyi batanu bahize abandi muri iri Rushanwa, abikesheje amanota 166 yaritsinzemo.

Amafoto

Image
Tiffany Mitchell, ni uwa kabiri uhereye i bumoso.

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *