Rwanda: Abo muri Siporo n’Imyidagaduro batanze ubutumwa mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu byamamare bageneye ubutumwa Abanyarwanda n’Isi muri rusange.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mutesi Jolly wabaye miss Rwanda 2016 yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bareka kuyiha indi nyito kuko ari “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ati “Ntibavuga intambara, Ntibavuga ibyago, Ntibavuga amahano, Ntibavuga Jenoside y’Abanyarwanda. Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke yasabye abantu kwirinda imvugo zibiba urwango n’izikomeretsa.

Ati “Twibuke Twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

#Kwibuka29.”

Umunyamakuru Nkusi Arthur, yavuze ko buri wese akwiye guhanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Ati “abarenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira uko bavutse. Uyu munsi twese hamwe nk’igihugu mu bumwe, twibuka ubuzima bw’inzirakarengane bwatwawe kandi tuvuga ko bitazongera ukundi.”

Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho muri ruhago, yasabye kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hubakwa umuryango udafite ikintu na kintu utandukaniyeho.

Ati “Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y’amahoro. Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n’abandi mu mahoro tutitaye ku byo batandukaniyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. # Kwibuka29”

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima yibukije urubyiruko ko ari inshingano za rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.

Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku nzangano zasenye zikanashyira mu mwijima iki gihugu. Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.”

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *