Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, mu muhango wabaye kuri uyu wa 07 Mata 2023, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Iminsi 7 cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, banacana Urumuri rw’Ikizere ruzamara iminsi 100.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’uhagarariye Abadipolomate mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA, AVEGA Agahozo na AERG.

Mu isengesho ritangiza uyu muhango, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye Imana kwakira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza abayirokotse.

Yasabye Imana kandi guha imbaraga Abanyarwanda zo “kurwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza mu macakubiri”.

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ku itariki nk’iyi mu 1994, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu Ntara zose z’igihugu.

Ati “Mu Cyumweru cy’itariki ya 7 na 14, biciwe ahantu 84 harimo Kiliziya n’Insengero zirenga 30. Nyange ho, Padiri Seromba ni we watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.”

Bizimana yavuze ko tariki 24 Mata, ari umunsi mubi mu mateka ya Jenoside kuko ari wo wishweho abantu benshi mu gihugu kuko barengaga 2500, ahantu 34 cyane cyane mu Majyepfo y’igihugu.

Yatanze urugero rw’ibyabaye i Murambi, ahiciwe abarenga ibihumbi 50, i Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35, Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hiciwe ibihumbi 50, mu gihe i Butare kuri Paruwasi ya Karama hiciwe abarenga ibihumbi 70 abandi bicirwa mu bice bitandukanye, yaba muri Kaminuza, mu Bitaro n’ahandi.

Ati: Iyi mibare igaragaza ko ¾ by’Abatutsi bo mu gihugu bishwe muri uko kwezi kwa Mata mu 1994.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Tariki ya 7 Mata, ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni mu Mezi atatu gusa.

Ku rwego mpuzamahanga, uyu munsi watangiye kuzirikanwa guhera mu 2004.

Insanganyamatsiko “Twibuke Twiyubaka”

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku Gisozi

 

Perezida Kagame na Madam Jeannette Kagame bacanye Urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi 100

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *