Imiryango mpuzamahanga, za Leta, Ibihugu n’Ubwami, byifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29

Mu gihe u Rwanda rwatangiye gahunda y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu bitandukanye, abantu ku giti cyabo n’imiryango mpuzamahanga bifatanyije narwo muri ibi bihe.

Mu butumwa bwatanzwe bwibanze ku kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe, kubakomeza ndetse no kugaragaza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi binyuze mu kurwanya imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iyi nkuru twagarutse ku butumwa butandukanye bwatanzwe n’abanyamahanga mu kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.

Loni yasabye amahanga kurwanya Jenoside no gukumira imvugo z’urwango

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Umuryango mpuzamahanga wunamiye abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongera kunenga uko amahanga yatereranye u Rwanda muri ibyo bihe.

Mu ijambo yageneye Isi mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Ati “Duha agaciro kanini ubudaheranwa bw’abanyarwanda ndetse n’inzira bafashe y’ubumwe n’ubwiyunge. Ikindi kandi ku munsi nk’uyu tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga muri kiriya gihe”.

Yakomeje avuga ko ikiragano cyakurikiye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, kigomba kwamagana imvugo zihembera urwango kuko ari zo mbarutso za Jenoside.

Ati “Ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera zabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikavamo ibyaha ndengakamere”.

Guterres yavuze ko gukumira imvugo z’urwango bigomba gukorwa uyu munsi, yibutsa ko kurwanya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu ari inshingano zihuriweho na buri wese.

Antonio Guterres yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kurwanya imvugo z’urwango zihembera Jenoside
Commonwealth yatanze ubutumwa buhumuriza abanyarwanda

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko ibyabaye muri icyo gihe bigomba gutanga isomo ry’uko abantu bagomba gufatanya mu kubaka amahoro arambye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 07 Mata 2023, uyu muyobozi yavuze ko “uyu munsi twibuka Umunsi Mpuzamahanga wo gusubiza amaso inyuma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tuzirikana ababuze ubuzima ndetse n’abababajwe bikomeye.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi utwibutsa uko twese tugomba gufatanya ngo tugere ku mahoro arambye. Turashimira Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth, Perezida Kagame ndetse na Guverinoma ku muhate bashyize mu kubaka no kunga u Rwanda.”

Kuri ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri, aho Perezida Kagame ari we Muyobozi Mukuru wayo, umwanya yagiyeho asimbuye, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi, Belen Calvo Uyarra, yagaragaje ko #Kwibuka29 ari igihe cyo kuzirikana, gutekereza no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana umuhate w’abanyarwanda mu kubabarirana, kwiyunga, kuba umwe no kongera kubaka igihugu gihereye ku busa.

Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi, Belen Calvo Uyarra yagaragaje ko Kwibuka ari igihe cyo kuzirikana ibyabaye mu Rwanda no guharanira ko bitazongera.

Turikiya yifurije u Rwanda gukomeza kugira amahoro n’umutekano

Nyuma y’ibihe by’umwijima bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, Turikiya yarwifurije gukomeza kugira amahoro n’umutekano.

Ni ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata ubwo u Rwanda rwifatanya n’Isi yose Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa Turikiya yageneye uyu munsi, yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ababaje cyane kandi bitari bikwiriye.

Bati “N’agahinda kenshi, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bumwe mu bwicanyi ndengakamere inyokomuntu iheruka guhura na bwo bwabereye mu Rwanda.”

“Dusangiye akababaro n’igihugu cy’inshuti ndetse n’abaturage bacyo. Twishimiye kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka, amahoro akaboneka biturutse ku gukira ibikomere by’ubwo bugizi bwa nabi.”

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bitekanye kandi bifite umuvuduko mu iterambere nyuma y’imyaka 29 Jenoside ibaye.

Turikiya yatangaje ko yifuza “ko aya mahoro n’umutekano byagezweho biramba.”

“Twamaganye ibyaha byose byibasiye inyokomuntu, ivangura n’ubuhezanguni kandi izakomeza kurwanya no gukumira icyakongera gutuma abantu bababara.”

Turikiya ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano wihariye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo iza dipolomasi, ubucuruzi, umutekano n’ibindi.

U Rwanda ubu rufite abanyeshuri 240 biga muri Turikiya, barimo 81 bahawe buruse n’icyo gihugu.

Ubucuruzi bw’ibihugu byombi bukomeje kwiyongera aho bwavuye kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $178 mu 2022.

Kugeza ubu kandi ishoramari ry’ibigo byo muri Turikiya risaga miliyoni $500 mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.

Imishinga yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Turikiya irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.

Undi wifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe ni umunyamakuru ukomoka muri Uganda, Andrew Mwenda, yagaragaje ko yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.

Ati “Uyu munsi imyaka 29 irashize, jenoside yakorewe abatutsi yanatwaye abasaga miliyoni imwe itangiye. Benshi biriza amarira y’ingona nubwo ibikorwa byabo n’ubushuti bikibangamira ubwiyunge muri iki gihugu.”

Mwenda ubwo aheruka mu Rwanda mu 2022 ari mu bagabiwe inka na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Andrew Mwenda yanenze abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yagaragaje yifatanyije n’abarokotse kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umunsi wo kwiga kuri we.

Ati “Kuri njyewe, uyu ni umunsi wo kumva, gutekereza no kwiga. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’abo bose bapfuye ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonye imbaraga zo kongera kwiyubaka. Twese tugomba guharanira ko “Never Again” yaba impamo.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umunsi wo kwiga
Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Canada, Arielle Kayabaga, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter Arielle Kayabaga ukomoka mu Burundi, yavuze ko yanejejwe no kuba yaratumiwe muri iki gikorwa anagaragaza intego zo kwibuka ku nshuro ya 29.

Ati “Insanganyamatsiko ni ‘Kwibuka Twiyubaka’ uyu mwaka kwibuka byibanze ku mbaraga zo kwiyubaka, ubudaheranwa n’ubumwe urubyiruko rusabwa gukomeza kugira ngo rukomeze intambwe u Rwanda rwateye.”

Yakomeje avuga ko anejejwe no kuba ijambo yavuze umwaka ushize ry’uko hakwiye kwibukwa abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ubu rigihabwa agaciro.

Arielle Kayabaga ku wa 22 Ukwakira 2018, nibwo abaturage b’Umujyi wa London West mu Ntara ya Ontario muri Canada, bamutoreye kubahagararira mu Nteko ishinga amategeko.

Kuva icyo gihe ni intumwa ya rubanda, akaba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore. Mu bihe bitadukanye yasuye u Rwanda, ndetse ahamya ko buri gihe atangazwa cyane n’ibyo ahabona.

Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Canada, Arielle Kayabaga yifatanyije n’abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka
I Paris basohoye itangazo ryo kwifatanya n’abanyarwanda

Meya w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yatangaje ko i Paris hagiye kubakwa urwibutso rw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Itangazo yanyujije kuri Twitter yakomeje agaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda mu kwibubuka abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu myaka 29 ishize, Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Ati “Ibikorwa byo kwibuka bizakorwa mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside no kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange.”

Yavuze ko mu gihe hazirikanwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’umujyi wa Paris bwakoranye bya hafi n’ Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, IBUKA-France hategura igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu.

Ku bufatanye n’umujyi wa Paris, muri Gicurasi Leta y’u Bufaransa izatanga isoko ryo kubaka igihangano kizaba urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruzashyirwa hagati y’ibiraro bya Alma na Invalides, ahari inzibutso zindi za Jenoside zabayeho mu kinyejana cya 20.

Uru rwibutso ruzahoraho, rugenewe ikiragano kizaza, ruzahora rwibutsa Abanya-Paris ko bagomba kuba maso ngo ibyo bikorwa birimbura abantu ntibizasubire.

Ruzafasha abarokotse, abafite ababo bazize Jenoside kwibuka, kandi ruzatuma abazije Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batibagirana.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashimangira ko iki gihugu kizakomeza guharanira kugaragaza ukuri kuri Jenoside.

Yagarutse kandi kuri raporo iheruka gukorwa n’itsinda ry’abahanga ya Duclert agaragaza ko ari akazi gakomeye kakozwe n’u Rwanda aho rwongeye kuzahura umubano n’u Bufaransa.

Ambasaderi Antoine Anfré, yongeye kugaruka ku ruzinduko rw’amateka rwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Rwanda mu 2018 yemeza ko igihugu cye gihora kizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe umwanya mu ntekerezo zacu no mu bitabo bikoreshwa mashuri mu Bufaransa. Iyi ntambwe yatewe kandi ntizahagarika inzira yo gukora ubushakashatsi no kugaragaza ukuri hamwe n’u Rwanda. Twahisemo gukorana mu buryo bwose.”

Yakomeje agira ati “Guharanira ituze n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari byongeye kutwibutsa ko ibyahise ari ingenzi kuri twe bikanatuyobora mu mahitamo mazima, dushaka inzira yo kugeza ku mahoro, kureba ibitekerezo bibi n’ibiteye impungenge tukarwanya amahitamo mabi no kwirinda ko amateka nk’ayo yisubiramo.”

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Moussa Faki Mahamat yatanze ubutumwa bukomeye

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko buri mwaka Afurika yunze ubumwe yifatanya na guverinoma y’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, yagarutse ku ntego n’impamvu zo Kwibuka zirimo guharanira ko amateka atazibagirana no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Yakomeje agaragaza ko ari ukwibuka abayiguyemo no kwifatanya n’abayirokotse ndetse no kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’imvugo zibiba urwango.

Umunya Centrafrique Christian Gazam Betty, yagize ati “Nagize amahirwe yo kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Urumuri rw’Icyizere ruzahora rwaka iminsi 100, tuzirikana abazije Jenoside. Tuzahora tubibuka!”

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat

 

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré

 

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair

 

Andrew Mwenda yanenze abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Turkiya yifurije u Rwanda amahoro n’umutekano, Perezida Kagame aramukanya na Eridogan wa Turukiya (Photo/File)

 

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *