Kwibuka29: Munyanziza wakoze Jenoside na Mukagahima wayirokotse batuye mu Nzu imwe nk’Ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubwiyunge

Mu gihe u Rwanda n’Isi batangiye Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, inkuru ya Munyanziza wakoze Jenoside na Mukagahima wayirokotse batujwe mu Nzu imwe nk’Ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubwiyunge ikomeje kwerekana ko intambwe yo kurenga amateka mabi Igihugu cyanyuzemo ikomeje kugerwaho.

Claudine Mukagahima na Faustin Munyanziza baba munsi y’igisenge kimwe mu nzu yahimbwe “inzu y’ubumwe n’ubwiyunge”, inzu bamwe batangarira kuko umwe yakoze jenoside naho undi yayirokotse.

Umuturanyi wabo Boniface Nyabyenda, avuga ko atari “Azi ko ibi bintu bishoboka”.

Mukagahima warokotse Jenoside we n’abana be babiri, baturanye na Munyanziza uba wenyine wafunzwe imyaka icyenda kubera kwica abantu muri jenoside nyuma akarekurwa nk’uko abivuga.

Bombi batuye mu Ntara y’Amajyepfo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, mu nzu zizwi nka ‘Two in One’ batujwemo na Leta nk’abatishoboye.

Mukagahima w’imyaka 48, avuga ko banyuze mu rugendo rw’isanamitima bagatozwa gusaba imbabazi no kuzitanga, kimwe mu bikorwa amadini amwe afatanya na leta mu gushishikariza Abanyarwanda kwiyunga no kubabarirana.

Mukagahima ati: “Ntabwo abayobozi baguhata gutanga imbabazi, njyewe imbabazi zamvuyemo, nararebye nti abanjye barashize, nanone aho gukomeza kubaho njyenyine reka niyunge na bagenzi banjye.”

Yongeraho ati: “Mbere narabarebaga nkabatinya, nkumva igishyika, sinibazaga n’ukuntu nabana n’umuntu wishe.”

Inzu batuyemo ni izizwi nka ‘two in one’ aho inzu imwe iba igabanyijemo ebyiri.

Aba bombi basangiye irembo n’igikari, mbese basangiye aho binjirira naho baganirira hanze.

Babyakiriye bate?

Munyanziza w’imyaka 62, nyuma yo gufungwa imyaka icyenda no gukora igihano nsimburagifungo imyaka irenga itanu, avuga ko yabanje kugira ubwoba abonye ko agiye kubana n’uwarokotse.

Ati:”Nkigera hano, nabanje kugira ubwoba, naravugaga nti ‘uwo muntu njyewe nzashobokana na we?’ Nibwo bwari ubwa mbere ngiye kubana n’umuntu wacitse ku icumu ni yo mpamvu nanjye navuze nti ‘hari igihe yenda bazampemukira’ ariko ntabwo byabayeho”.

Mukagahima avuga ko mu gihe cy’amezi atatu bamaze baturanye muri iyi nzu babanye neza kandi ufite icyo arusha mugenzi we akimuha.

Mukagahima abana n’abana be babiri n’undi umwe wo mu muryango we.

Ati: “Ejo bundi naramubwiye nti ‘Muze ngwino dukurikire kwibuka kuri radio tujye tuganira amateka’, ati ‘njyewe icyo nemera kwica narishe nanabisabiye imbabazi, ati ‘nubwo nabikoze narumvise ntabwo nakongera'”.

Boniface Nyabyenda uturanye nabo, avuga ko aba baturanyi be abona babanye neza ariko atari azi ko ibi bintu byashoboka.

Ati: “Kuvuga ngo umuntu wishe turi bubane mu nzu? Nabibonye hano birantangaza cyane.”

Avuga ko we atabishobora.

Ubu buhamya bukwigishije iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *