Kwibuka29: I Nyamagabe basabwe kugendera kure imvugo n’ibikorwa byahungabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yasabye abitabiriye itangizwa ry’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, gukomeza kwereka urukundo abacitse ku icumu, kubakomeza no kwirinda kubakomeretsa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 07 Mata 2023, ubwo yari mu Murenge wa Tare ahatangirijwe iki Cyumweru ku rwego rw’Akarere, ahari Urwibutso rwa Nyamigina rushyinguyemo Abatutsi 4201 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Meya Niyomwungeri yagize ati:”Dukwiriye kurangwa n’ituze, ubumuntu n’ubworoherane mu gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi”.

“Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baracyafite ibikomere, barakibaza impamvu biciwe ababo, batotejwe no kuba bagifite ibikomere by’umwihariko iby’ihungabana n’ubundi burwayi”.

“Bityo iki ni igihe by’umwihariko cyo kwirinda kubakomeretsa. Tubakomeze, tugendera kure amagambo n’ibikorwa byabasubiza mu bihe banyuzemo.”

“Dufatanyirize hamwe dushyigikire incike, abapfakazi n’impfubyi. Tubereke urukundo duhereye mu midugudu iwacu”.

Mu gihe imyaka ibaye 29 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yaboneyeho gusaba ababyeyi kubwiza abana babo ukuri amateka asharira yaranze Igihugu.

Ati:”Ababyeyi n’abakuze ni ngombwa ko mubwiza ukuri abakiri bato ku birebana n’amateka nyakuri Igihugu cyanyuzemo kugeza ubwo Abatutsi bakorewe Jenoside”.

“Bityo bizabarinde kungendera kubavuga ibinyoma bigamije kugoreka amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, hirindwa ko Jenoside yazongera kuba ukundi yaba mu Rwanda no  mu Isi muri rusange”.

Nk’uko bikorwa buri mwaka, kuri iyi nshuro hatanzwe ubuhamya bw’inzira y’Umusaraba Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside, aho Butera Dismas yagarutse ku kaga bahuye nako mu cyahoze ari Purefegitura ya Gikongoro.

Ati:”Ibyabereye mu cyahoze ari Komine Mudasomwa byari umwihariko. Iyi Komine niyo yateguriwemo Jenoside muri aka gace ndetse binahabwa intebe, kugeza ubwo ariho hatangiriye Jenoside mu cyahoze ari Purefegitura ya Gikongoro, tariki ya 07 Mata 1994″.

“Ku ikubitiro, ahazwi nko mu Gasarenda, hishwe abari abakozi b’icyahoze ari Enterprise MGCO yakoraga Umuhanda wavaga aha Gasarenda werekeza muri Gatare, hicwa Abatutsi 11 abandi barasenyewe. Nyuma ubwicanyi bukomereza muri Nyamigina no mu nkengero zaho”.

Umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy, yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashizeho gahunda yo kwibuka, kuko by’umwihariko yafashije abarokotse kongera guhobera ubuzima no kumva ko nyuma y’amakuba banyuzemo hari ukongera kubaho.

Gusa, yavuze ko hari ibibazo abarokotse bagihura nabyo, birimo kubona ibyangobwa byo kwivuza, bityo ko Akarere kabafasha mu kubakorera ubuvugizi, kuko iyo babuze uko bivuza byongera kubongerera intimba.

Yasoje, asaba ubuyobozi gukomeza kuba hafi abarokotse batarabona Amacumbi, abafite atameze neza ndetse n’abakigorwa n’imibereho, ariko ko habayeho guhuriza imbaraga hamwe nta gushidikanya ko imbere ari heza.

Mu kiganiro bahawe na Silas Mbonimana yibanze ku mateka yaranze u Rwanda mbere y’Umwaduko w’Abazungu, aho yavuze ko abanyarwanda babanaga neza, ariko abakoloni bahagera bagatangira kubacamo ibice no kubabibamo inzangano.

Ati:”Mbere y’Ubukoloni, Abanyarwanda bari bamwe, bafite ibibahuza bimwe, bashyigikiye ubumwe bwabo. Bahuzwaga n’Igihugu cyabo, bakakigirira Ishyaka ryo ku kirwanirira”.

Yunzemo agira ati:”Nyuma y’uko Abakoloni bamaze kugera mu gihugu, ibi byose barabisenye, batangira gucamo ibice Abanyarwanda bakoresheje Amoko bahimbye (Race), bifashishije ibyari ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda”.

Yasoje ashima ko nyuma y’amateka mabi yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu nyuma y’uko ihangaritswe n’izari Ingabo za RPA-Inkotanyi, Abanyarwanda bahisemo kuba umwe byo shingiro ry’iterambere no kwirinda icyabasubiza muri aya mateka asharira.

Kuri uyu munsi Kandi hunamiwe, hanashyirwa Indabo ku Rwibutso rwa Jenosode yakorewe Abatutsi rwa Murambi, rushyinguyemo Abatutsi basaga 50,000 baharuhukiye.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *