Rwanda: Abarimu bo mu Mashuri Yisumbuye bari kwiga Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iy’Abayahudi

Abarimu bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye barimo kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi, kugira ngo babashe kuyigisha mu mashuri bayafiteho ubumenyi buhagije.

Ni abarimu bahagarariye abandi baturutse mu ntara zose z’igihugu.

Bamwe muri aba barimu bavuga ko hari ibyo basimbukaga mu gihe bari kwigisha kuko babaga batabifiteho amakuru ahagije.

Umuryango AEGIS Trust ku bufatanye n’ikigo gishinzwe kwigisha amahame y’uburenganzira bwa muntu, nibo barimo guhugura aba barimu. Bagaragaza ko aba barimu hari byinshi batari bazi.

Amabasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam nawe wagize uruhare mu kwigisha aba barimu avga ko hari umusaruro ukomeye witezwe mu kubigisha.

Yagize ati:

Ikigamijwe ni ukwigisha byinshi ku birebana na Holocaust kubera ko ntabwo wakwigisha amateka ajyanye na Jenoside utabanje kwigisha Holocaust kuko niho usanga amateka menshi. Ntabwo byoroshye ku barimu bo mu Rwanda kwigisha amateka ajyanye na jenoside yakorewe abatutsi kubera impamvu zitandukanye, rero kwigisha Holocaust ni igisubizo cyo kumenya isano iri hagati ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iy’Abayahudi mu mwaka wa 1959 na 1994, birasaba gutanga amasaha ahagije ku ngengabihe y’amashuri ku isomo ry’amateka kugira ngo abarimu babone igihe gihagije cyo kuyigisha.

Mu gihe cy’iminsi ine, abarimu 15 nibo barimo guhugurwa ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi n’iyakorewe abayahundi, kugira ngo babashe kuyigisha, bafite ubumenyi buhagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *