Rwanda: Amakipe yahize ayandi mu Mikino y’Abakozi, yerekeje muri Gambia gukina Irushanwa Mpuzamahanga

U Rwanda rwitabiriye imikino mpuzamahanga y’abakozi ihuza ibigo byabaye ibya mbere iwabyo.

Tariki ya 05 Werurwe 2023, u Rwanda rwitabiriye imikino mpuzamahanga y’abakozi ihuza ibigo byabaye ibya mbere iwabyo.

Rwagiye ruhagarariwe n’ibigo bitatu birimo; RBC (Football), Wasac (Volleyball, men) na RRA (Volleyball, women).

Iri rushanwa rizabera muri Gambia guhera tariki 9 Werurwe 2023. Tariki 8 hateganyijwe tombola y’uko amakipe azahura.

Umwaka ushize n’wa 2021 u Rwanda rwahagarariwe na NISR (Statistique), na Equity Bank (2021).

MU kiganiro n’Itangazamakuru mbere yo gufata Rutemikirere, Tumwiine Symplice wagiye uyoboye itsinda rya RBC, yavuze ko ibishoboka byose byakozwe kugira ngo iyi kipe igire imyiteguro myiza kandi izagende itagiye guherekeza izindi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bitewe n’ubufatanye no kumva ibintu kimwe hagati y’abakinnyi n’abayobozi, bahagurukanye umwuka mwiza uzaba impamvu yo kwitwara neza.

Kapiteni wa RBC FC, Byamungu Cédric Abbas, ahamya ko nta rundi rwitwazo bafite kuko bateguwe neza kandi batagiye mu butembere mu gihugu cya Gambia.

Uyu mukinnyi yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza, kandi bashimira ubuyobozi ku mbaraga bwakoresheje kugira ngo ikipe ibashe kwitabira iyi mikino mpuzamahanga.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Hakizimana Patrick, abona kuba ikipe igiye yarabanje gukina imikino ibiri mu irushanwa ry’umunsi w’umurimo, byarabafashije cyane abakinnyi be.

Ndoli Jean Claude wungirije muri iyi kipe, yavuze ko kuba hari inama abasha kugira barumuna be, ari iby’agaciro gakomeye ndetse umwuka ari mwiza mu rwambariro rw’iyi kipe.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], Mpamo Thierrey Tigos wagiye ahagarariye iri shyirahamwe, yavuze ko amakipe atatu ahagarariye u Rwanda hatazaburamo imwe ibasha gutaha igikombe.

Bwana Mpamo yakomeje avuga ko imyiteguro yagenze neza kuri buri ruhande, yaba ku makipe no ku ruhande rwa ARPST.

Abakinnyi RBC FC yajyanye: Habarugira Dieudonné, Byamungu Cédric Abbas, Ishimwe Daniel, Mugisha Théophile, Nyakarundi Jean Pierre, Turatsinde Patrick, Murangira Kevin, Habineza Ahmed, Mugisha Yvan, Mwizerwa Emmanuel, Nshimiyimana Patrick, Ntakirutimana Faustin, Nzeyimana Adamo, Neza Anderson, Ndicunguye Fabrice.

Abandi bajyanye n’ikipe ni; Hakizimana Patrick [umutoza mukuru], Ndoli Jean Claude [umutoza wungirije], Habanabakize Épaphrodite [team manager], Tumwiine Symplice [uyoboye itsinda ry’abagiye], Cyubahiro Béatus [sports manager].

Ikipe ziheruka guhagarira u Rwanda muri iyi mikino Nyafurika y’abakozi, ni Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] na Equity Bank.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *