Doha: Dr Ngirente yagaragaje intambwe u Rwanda rutera rugana mu bihugu biteye imbere


image_pdfimage_print

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko kuba hari ibihugu byari bikennye ubu bikaba byaravuye muri iki cyiciro, ari ikigaragaza ko n’ibindi bihugu byabyigiraho bikava mu bukene.

Ibi yabivugiye i Doha muri Qatar aho yahagarariye Perezida wa Repubulika mu nama yiga ku buryo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byakwivana mu bukene.

Mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko ibituma ibihugu bimwe bisubira inyuma bikarushaho gukena harimo imiyoborere ijegajega, amakimbirane, ingorane zitandukanye zirimo izirebana n’ubuzima, ihindagurika ry’ikirere, ubucuruzi mpuzamahanga budakorwa mu buryo bunoze n’imiterere ibangamye y’urwego rw’ubukungu ku isi.

Ku rundi ruhande ariko yagaragaje ko isi ifite byinshi byabyazwa amahirwe yo kwivana mu cyiciro cy’ubukene kuri ibi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

N’ubwo hari ibihugu byavuye cyiciro cy’ibiri mu nzira y’amajyambere, kandi ibi bibaye mu gihe cya vuba aha, hari n’ibibiteganya mu myaka mike iri imbere, ku buryo ibi bitubwira ko muri iyi minsi hari icyizere ko kuva mu bukene bishoboka. Na none dushobora gukura amasomo kuri ibyo bihugu byavuye n’ibirimo kuva mu cyiciro cy’ibiri mu nzira y’amajyambere. Ayo masomo yifashishijwe neza ashobora gutuma ibindi bihugu bizamuka mu kindi cyiciro.

Yagaragaje kandi intambwe u Rwanda rugenda rutera narwo rugana mu bihugu biteye imbere.

Mu Rwanda mu myaka 25 ishize twageze kuri byinshi kurusha ikindi gihe cyashize. Twagize izamuka ry’ubukungu rigera ku 8% n’umusaruro wa buri muturage wikuba incuro zisaga 3. Twabashije kugabanya ubukene buva kuri 78% mu 1995 bugera kuri 38% mu 2017. Ibyo umuturage yinjiza n’ubwo bikiri hasi, ariko byikubye incuro zirenze 3 muri iyo myaka.

Minisitiri w’intebe yanagaragaje ubuke bw’abashakashatsi aho yavuze ko mu 2019 isi yari ifite abagera kuri miliyoni 8, abenshi bakaba bari abo mu Bushinwa bwihariye 45%, naho u Burayi bufite 25%.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *