Imbaraga ziri gushyirwa mu gushakira Umuti Ikibazo cya DR-Congo zashimwe n’uruhande rw’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nubwo leta ya Congo ikomeje kubangamira inzira y’amahoro, u Rwanda rwo kugeza ubu rushima uburyo abahuza n’ibihugu by’Akarere muri rusange bikomeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ingabo z’u Burundi zatangiye kugera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace, ni nyuma y’ingabo za Kenya zo zihamaze amezi 3.

Mu rwego rwo kuganira n’impande zose zirebwa n’ikibazo kandi mu cyumweru gishize umuhuza ku rwego rw’ibihugu by’akarere, Perezida wa Angola Joa LORENCO yakiriye abayobozi b’umutwe wa M23 bagirana ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda n’ibindi byemezo bigamije gushyira iherezo ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukularinda avuga ko u Rwanda rushima umuhate w’abahuza mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yishimira muri rusange y’uko ibyemezo byafashwe, nubwo guverinoma ya DRC ibibangamira, ariko bikomeza gushyirwa mu bikorwa. Uvuze icyo cyo kwakira M23, wavuga n’ingabo zirimo kuza nkuko byemejwe n’abakuru b’ibihugu, iza Kenya zarahageze, iz’u Burundi numvise uyu munsi zahageze, zirimo ziraza, iza Sudani Y’Epfo zirimo ziraza. Hari aho M23 yagiye iva ihashyikiriza uriya mutwe w’ingabo za EAC, bivuze ngo zone tempon itangiye gufata isura.”

Ni ukuvuga ngo rero abantu ntibagire impungenge nubwo guverinoma ya DRC ibibangamira ku ruhande rumwe hari amagambo igenda ivuga ahabanye n’ibyo iba yashyizeho umukono ariko ku rundi ruhande ntibibuza ibyo abakuru b’ibihugu bemeje gushyirwa mu bikorwa.

Kimwe mu byemezo ishyirwa mu bikorwa ryacyo rihanzwe amaso na benshi, ni uguhagarika imirwano hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za leta ya Congo FARDC n’indi mitwe bafatanyije.

Ni icyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe.

Icyakora ngo kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko icyo cyemezo gishyirwa mu bikorwa mu masaha make asigaye, nkuko impuguke muri politiki akaba n’umunyamakuru, Gatabazi Tite Rutikanga abibona.

Ati “Iyo igihugu, leta yiyemeje guhagarika imirwano hari ibimenyetso bigaragara. Ubona abasirikare basa n’aho biruhukije bagatangira guhindura ibirindiro, ejo Minisitiri Muhindo Nzangi yarabyivugiye ngo ntabwo tuzakurikiza ibya Luanda. Perezida wa komisiyo y’amatora ejo yari kuri televiziyo ati kuva mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize amafaranga yari agenewe amatora bayajyanye mu gisirikare.”

Ntabwo ndi kubona ukuntu unyaga komisiyo y’amatora amafaranga ukayashyira mu gisirikare, ujya gushakisha abacanshuro, ujya gufatanya na FDLR ejo ukavuga uti nibihagarare byose. Ntabwo ndi kubibona. Bari kurwanira kwisubiza Rubaya na Kichanga byabananiye. Gusubirana Rubaya na Kichanga ni ukurwana. Ejo se bazarasa M23 ibareke.?

Ngo ikindi giteye impungenge ni uko Leta ya Congo yo irimo gushakira igisubizo cy’iki kibazo ku muryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo no hagati, SADC, ndetse bamwe mu bategetsi b’icyo gihugu bakemeza ko ingabo za SADC nizihagera zizabafasha kurwana na M23.

Icyakora kuri John Mugabo, impuguke muri politiki n’imibanire mpuzamahanga avuga ko bigoye ko Leta ya Kinshasa yabona icyo yifuza kuri SADC.

Hagati aho kandi, Leta ya Congo binyuze kuri minisitiri w’amashuri makuru na Kaminuza, Muhindo Nzangi yatangaje ko guverinoma y’icyo gihugu yafashe icyemezo cyo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu cyo yise kurengera ubusugire bw’igihugu.

Guverinoma ya Kinshasa yemeye ko ikorana n’iyo mitwe ku mugaragaro nyuma y’igihe ibihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *