Kenya: Umugore wa Perezida yatangije Amasengesho agamije kurwanya Ubutinganyi muri iki gihugu

Madamu wa Perezida wa Kenya (First Lady/Première Dame) Rachel Ruto yatangaje amasengesho agomba gukorwa mu gihugu cyose mu rwego rwo kurwanya Ubutinganyi, Ubutinganyi yise igitero ku muryango.

Madamu Ruto avuga ko igihugu kidashobora gushyigikira ikemezo cy’Urukiko rw’Ikirenge cyafashe mu Kwezi gushize, cyo kubahiriza Uburenganzira bw’Abatinganyi bwo gushinga Imiryango ibarengera.

Ku Cyumweru, Madamu Ruto yagize ati:

Ntabwo dukwiriye guhirahira tuvuga ibyerekeye Abatinganyi. Iki ni ikiganiro tudakwiriye no kugira mu gihugu, kuko kubyemera ni nko guta ubumuntu bwacu mu Muriro utazima.

Kugeza ubu, Ubutinganyi buracafatwa nk’icyaha muri Kenya.

Urukiko rukuru rw’Igihugu rwemeje ko kwima Abatinganyi Uburenganzira bwo gushinga Amashyirahamwe abavugira, byaba ari ukuryamire Uburenganzira bwabo bwo kuyashinga, nk’uko biri mu Itegekonshinga.

Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko Leta izarwanya iki kemezo cy’Urukiko, aho ashimangira ko iki kibazo kigomba kuganirwako n’abaturage, ko atari ikibazo kireba amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *