Kimisagara: Arakekwaho guhitana Umugore we amuziza Imitungo

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri haramutse havugwa inkuru y’incamugongo, aho Umugabo yahitanye Umugore amutemesheje Umuhoro ‘Umupanga’, bikekwa ko bapfaga Imitungo. Ni mu gihe abari bazi uyu Muryango, bavuga ko uyu Nyakwigendera n’ubundi ariwe wagiraga uruhare mu kuyishaka.

Iyi nkuru y’ababaro yagiye hanze saa Cumi n’Imwe zishyira saa Cumi n’Ebyiri z’urukerera, ubwo Umugabo umenyerewe ku izina rya Kazungu, yahitanaga Umugore we amuziza ko amubuza gukoresha Imitungo ye uko abishaka.

Nyakwigendera yitabye Imana mu gihe hari hashize igihe kitari gito uyu Muryango uvugwamo amakimbirane ashingiye ku Mitungo.

Uyu wishe Nyakwigendera yakoreraga Ubucuruzi mu Mazu abiri atandukanye mu Mujyi wa Kigali mu Nyubako ya City Plazza, mu gihe Nyakwigendera uzwi ku Izina rya Mama Angel, we yacururizaga ahazwi nk’Inyubako ya City Town.

Aya Makimbirane yanahitanye Nyakwigendera ‘Mama Angel’, uretse kuba yari amaze igihe yaranze gukemuka, Imiryango nayo biravugwa ko yahoraga ibunga ariko rwarabuze gica.

Nyuma yo kubona ko Umwuka w’Ubushyamirane ukomeje kwiyongera, iyi Miryango ngo yabasabye gutandukana, Umugore akabyanga.

Nyakwigendera ‘Mama Angel’ yitabye Imana asize abana Batanu (5), barimo Bane (4) yabyaranye n’uyu Mugabo wamuhitanye uzwi ku Izina rya Kazungu, n’uwo bashakanye afite, uri mu kigero cy’Imyaka Icyenda (9).

Mu izina rya THEUPDATE twifurije Nyakwigendera Iruhuko ridashira.

Mu gihe twatunganyaga iyi nkuru, twari tutarabona amakuru yizewe niba uyu Mugabo wakoze iri bara yaba yatawe muri Yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *