Basketball: REG BBC yerekeje muri Senegal gushaka Itike y’Imikino ya nyuma ya BAL

Spread the love

Mu Ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu Rwanda Energy Group, Reg Basketball Club, yerekeje i Dakar mu gihugu cya Senegal, gukina imikino yo gushaka itike yo gushaka itike yo kuzitabira Imikino ya nyuma ya BAL (Basketball Africa League 2023).

Iyi mikino y’amakipe yashyizwe mu Itsinda ‘Sahara Conference’, iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, ikazakinwa mu Nyubako yakira Imikino n’Ibitaramo izwi nka Dakar Arena.

REG BBC yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali saa Saba z’Igicuku, ijyanye n’Indege ya Ethiopian Airlines. Ikaba yagiye mbere mu rwego rwo kumenyera Ikirere cy’i Dakar no gukora Imyitozo ya nyuma mbere y’uko ikina Irushanwa nyirizina.

Iyi kipe yegukanye Shampiyona y’u Rwanda 2021/22, ni imwe mu makipe Atandatu (6) ari muri tsinda ryiswe Sahara Conference.

Uretse REG BBC, andi makipe arimo US Monastir yo muri Tuniziya ifite iki gikombe yakuye i Kigali mu Mwaka ushize, Kwara Falcons yo muri Nijeriya, Abidjan Basket Club yo muri Côte d’Ivoire, AS Douanes yo muri Senegal yanakiriye iyi mikino na Stade Malien yo mu gihugu cya Mali.

Biteganyijwe ko REG BBC izacakirana Falcons tariki ya 12 Werurwe 2023 mu mukino wa mbere, umukino wa kabiri ikazahura na Abidjan Basket Club, mu gihe umukino wa 3 izawukina tariki ya 15 Werurwe na AS Douanes.

Tariki ya 18 REG BBC izacakirana na Stade Malien tariki ya 18 Werurwe, mbere yo gucakirana na US-Monastir tariki ya 20 mu mukino wa nyuma.

Uyu mukino uzahuza REG BBC na US Monastir ukaba ari umwe mu mikino izaba ihanzwe amaso n’abatari bacye.

Muri iyi mikino, buri kipe izahura na ngenzi yayo, mu gihe amakipe azarangiza muri ane (4) ya mbere azahita akatisha itike yo kwerekeza i Kigali gukina imikino ya nyuma itangirira muri 1/4 aho ikipe zikina umukino wo gukuranwamo, guhera tariki ya 21-27 Gicurasi 2023.

Uretse iyi mikino yo mu itsinda rya Sahara Conference izabera i Dakar muri Dakar Arena guhera tariki ya 11-21 Werurwe, guhera tariki ya 26-06 Gicurasi, i Cairo mu Misiri hazakinirwa imikino yo mu itsinda rya Nile Conference, izabera muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex.

Mu Mwaka ushize w’i 2022, REG Basketball Club yasoje ari iya mbere mu mikino yo mu itsinda rya Sahara Conference imaze kwisengerera US Monastir ku mukino wa nyuma, gusa ntabwo yahiriye i Kigali, kuko yahise ikurwamo ku ikubitiro mu mikino ya 1/4.

Mu gihe US Monastir yaje kwegukana iki gikombe nyuma yo guhigika Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi REG BBC yahagurukanye

  • Pascal Niyonkuru
  • Prince Muhizi
  • Pitchou Manga
  • Ntore Habimana
  • Adonis Filer
  • Dieudonne Ndizeye
  • Olivier Shyaka
  • Steven Hagumintwari
  • Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
  • Cleveland Thomas
  • Jean de Dieu Umuhoza
  • Delwan Graham.

Abatoza

  • Dean Murray
  • Mwiseneza Maxime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *