Basketball: Ibyo twamenya kuri BAL mbere y’uko itangira gukinwa ku nshuro ya Gatatu

Guhera mu Mwaka w’i 2021, Umugabane w’Afurika wakiriye Irushanwa rishya rya Basketball, irushunwa ryiswe Basketball Africa League (BAL).

Nyuma y’imyaka 2 rikinwa, kuri iyi nshuro rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 3.

Muri iyi nkuru, THEUPDATE yaguteguriye byinshi kuri yo mbere y’uko itangira gukinwa guhera tariki ya 11 Werurwe kugeza ku ya 27 Gicurasi 2023.

Iyi mikino izatangira i Dakar mu Mujyi wa Senegal, ikaba izasorezwa i Kigali mu Rwanda, rikaba rizakinwa mu gihe cy’Amezi 3.

Amakipe 12 yo yo mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’Afurika niyo azaryitabira kuri iyi nshuro, aho yashyizwe mu matsinda abiri, arimo iryiswe Sahara na Nile.

Bitegwanyijwe ko itsinda rya Sahara rizatangira imikino yaryo tariki ya 11 kugeza ku ya 21 Werurwe 2023, imikino ikazabera i Dakar muri Dakar Arena.

Mu gihe itsinda rya Nile ryo rizakinira i Cairo ku Murwa mukuru w’Igihugu cya Misiri, guhera tariki ya 26 Mata kugeza ku ya 05 Gicurasi 2023, imikino ikazabera muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex.

Buri tsinda rikaba rizakinwamo imikino 15. Mu gihe amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda ariyo azakatisha itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali.

Mu nyuma amakipe azaba yakatishije itike yo kwerekeza i Kigali, hazakinwa imikino 8 ikinwa mu buryo bwo gukuranwamo kugeza habonetse ikipe izegukana igikombe tariki ya 27 Gicurasi 2023.

Amakipe ari mu itsinda rya Sahara agizwe na; AS Douanes (Senegal), Abidjan Basket Club (Cote d’Ivoire), US Monastir (Tunisia), Kwara Falcons (Nigeria), Stade Malien (Mali) na Rwanda Energy Group yo mu Rwanda.

Umukino wa mbere muri iri tsinda, uzahuza AS Douanes na Abidjan Basket Club ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2023.

Itsinda rya Nile rigizwe na Al Ahly igiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, Cape Town Tigers (South Africa), City Oilers (Uganda), Ferroviario da Beira (Mozambique), Petro de Luanda (Angola) na Seydou Legacy Athletique Club yo muri Guinea.

Agaruka kubyo kwitega kuri uyu Mwaka, Umuyobozi wa Basketball Africa League, Bwana Amadou Gallo Fall yagize ati:

Mu gihe BAL igiye gukinwa ku nshuro yayo ya 3, amakipe 12 azayitabira yiteguye kwereka ibirori abazareba iyi mikino.

Imikino iazbera i Dakar muri uku Kwezi izerekana ko koko amakipe yo ku Mugabane w’Afurika ari ku rwego rwo gukina Basketball igezweho.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika, ufatanya izi nshingano no kuba mu kanama ka BAL, Bwana Anibal Manave, agaruka kubyo kwitega uyu Mwaka yagize ati:

Urugendo rwo guhitamo amakipe azakina iyi mikino rwasojwe mu Gushyingo k’Umwaka ushize, rwerekanye ko ntakabuza iyi mikino izaba inogeye ijisho.

Turizera ko ntagushidikanya abayikurikiranye babonye ko uyu mukino umaze kugera ku rwego rwiza kuri uyu Mugabane.

Turizeza n’abazitabira iyi mikino igiye gukurikiraho ko bazabona ibyiza biruta ibyo babonye.

Ibyo kwitega muri iri rushanwa

Amakipe atanu (5) niyo mashya agiye kugaragara muri iri rushanwa kuri iyi nshuro. Aya akaba ari; Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Cote d’Ivoire), Stade Malien (Mali), Al Ahly (Egypt), na City Oilers (Uganda).

Amakipe yegukanye Ibikombe bya Shampiyona mu bihugu bya Angola, Egypt, Nigeria, Rwanda, Senegal, na Tunisia yahise akatisha itike yo gukina iri jonjora rya nyuma atiriwe anyura mu ijonjora ry’ibanze, mu gihe andi atandatu (6) yanyuze mu ijonjora ry’ibanze ku bufatanye na FIBA.

Amakipe arimo; Stade Malien, City Oilers, Cape Town Tigers, Ferroviario da Beira, Abidjan Basket Club na Seydou Legacy Athletique yabonye itike yo gukina iyi mikino ya nyuma ayikuye muri iri jonjora ry’ibanze.

Guhera mu 2021 iri rushanwa ryatangira, Ibihugu 16 bizamaze guhagararirwa.

Kuri iyi nshuro rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 3, Ibihugu bizaba 18 nyuma y’uko amakipe ya City Oilers na Abidjan Basket Club yo muri Uganda zikatishije itike yo gukina iyi mikino yo ku rwego rwo hejuru muri Basketball y’Afurika.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *