Basketball: Umunyarwandakazi yahesheje Igikombe ikipe yo muri USA


image_pdfimage_print

Umunyarwandakazi Murekatete Bella yahesheje Igikombe cy’Amashuri Washington State Cougars asanzwe akinira.

Murekatete yahesheje iyi kipe igikombe kuri iki Cyumweu tariki ya 05 Werurwe 2023, nyuma yo gutsinda Pac-12 mu irushanwa rihuza Amashuri yo kiciro cy’abagore.

Ikipe ya Murekatete yatsinze ku mukino wa nyuma UCLA Bruins 65-61 mu mukino yigaragajemo ku rwego rudasanzwe.

Ku myaka 22 y’Amavuko, Bella yigaragaje by’umwihariko mu gace ka 4 k’umukino, aho mu minota 10 yagakinnyemo yagatsinzemo amanota 21, abuza imipira 2 kwinjira.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe no kwitwara neza ku ruhande rwe, Murekatete yagize ati:

Mu gace ka 4 k’umukino, nakoresheje imbaraga zose mfite ndetse nkora n’iyo bwabaga kuko nari nziko imino 10 yari isigaye yo gukina yari ugupfa no gukira.

Bella yifashishije uburebure bwe bwa Metero 1 na Sentimetero 95 (1,95cm), abarirwa amanota 16,3 kuri buri mukino, ibi bikaba bihwanye na 60%.

Muri Gashyantare ishize, Murekatete nabwo yari yakoze amateka muri iyi kipe, ubwo yabaga umukinnyi wa 22 wari wujuje amanota 1000 ayitsindira mu mateka yayo.

Ibi bikaba bimugira umukinnyi wavukiye mu Rwanda umaze gukora amateka muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere y’abagore ya NCAA.

Murekatete kandi yagizwe umukinnyi wa kabiri utanga ikizere mu Mwaka ushize w’i 2022 muri Pac-12 Conference, nyuma yo kubarirwa ku mpuzandengo y’amanota 10,3, 7.3 rebounds, na 1.7 Blocks muri buri mukino.

Murekatete mu Ikipe y’Igihugu

Akinira ikipe y’Igihugu, mu 2015 yahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 16, ayo yatsinzemo amanota ari ku kigereranyo y’amanota 14,3 no gukora Rebounds 22 ku mukino byamugize umukinnyi wa mbere umaze gukora nyinshi mu mateka y’iri rushanwa mu mukino umwe.

Yatsinze kandi amanota 24 na Rebounds 37 mu mukino wahuje u Rwanda na Tuniziya.

Yakiniye kandi ikipe y’Igihugu mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, ayo yagitsinzemo impuzandengo y’amanota 16,8, akora Rebounds 13 ,7 na Assists 1,7. Ibi bikaba byarafashije u Rwanda gusoreza ku mwanya wa 4.

Mu 2015 i Antananarivo mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 16, ubwo yatangiraga gukinira ikipe y’Igihugu, nibwo yerekanye ko azavamo umukinnyi w’igihangage, ubwo yatorwaga mu ikipe y’abakinnyi bahize abandi, ndetse anatorwa nk’uwahize abandi gukora Rebound muri iri rushanwa.

Amafoto

The Cougars beat the UCLA Bruins 65-61 in the finals to win the game

The Cougars beat the UCLA Bruins 65-61 in the finals to win the game during which Murekatete, an all-conference honorable mention, put up a great performance, especially down the stretch.

Bella Murekatete was right  with 21 points, four rebounds and two blocks., Photographed here during an interview with her teammate after the game.

The Cougars beat the UCLA Bruins 65-61 in the finals to win the game


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *