Inner Circle igiye gukorera Igitaramo cyayo cya mbere mu Rwanda

Spread the love

Itsinda rya Inner circle rikomoka muri Jamaica rikora injyana ya Reggae, ryatumiwe i Kigali mu Iserukiramuco rya Hill Festival, rizabera kuri Canal Olympia ku wa 4-5 Kanama 2023.

Inner Circle ni itsinda ryubatse izina muri Muzika ya Jamaica no ku Isi yose. Rigizwe n’abagabo 5. Ryashingiwe mu Mujyi wa Kingston mu 1986, ryamamara ku mazina nka ‘The Inner Circle Band cyangwa The Bad Boys of Reggae’. Rifite Album zirenga 15.

Ryegukanye igihembo muri Grammy Awards, Igihembo cya Album nziza ya Reggae yakozwe n’itsinda ry’Abaririmbyi (Best Reggae Album by Duo or Group).

Inner Circle nibo ba mbere batangajwe ku rutonde rw’Abahanzi bakora Muzika ya Reggae bazitabira iri Serukiramuco rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.

Byitezwe ko mu minsi iri imbere hazatangazwa n’abandi bahanzi bazitabira iri Serukiramuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *