Rwanda: Abakekwaho uburiganya mu gutoranya abakinnyi ba Academy ya Bayern Munchen batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwatangiye gukurikirana abagize uruhare mu buriganya bwabaye mu gutoranya abana bari kujya mu irerero ry’ikipe ya Bayern Munich mu Rwanda.

Ibi Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabitangaje mu butumwa bugenewe itangazamakuru aho uru rwego ruvuga ko nyuma y’ibyagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse na radiyo ko hari abana barenganyijwe ntibajye muri iri rushanwa kandi bujuje ibisabwa hahise hakorwa ipererereza.

Yagize ati:”Nyuma y’inkuru zitandukanye zimaze iminsi zivugwa ku ma radiyo no mbuga nkoranyambaga zivugwa cyane n’abanyamakuru bo mu gice cya siporo bagaragaza ko abana bitwa Iranzi Cedric na Muberwa Joshua barenganyijwe ntibatoranywe kandi bafite imyaka ibemerera kujya mu bagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukimara kumenya aya makuru, rwatagije iperereza.”

Bwana Murangira yakomeje avuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko bamwe mu bana babujijwe kujya kurutonde rw’abagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich ari uko bari barengeje imyaka isabwa.

Aha, hatanzwe urugero kuri Iranzi Cedric wavuzwe cyane basanze irangamimerere igaragaza ko yavutse 2009 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse 2011.

Undi ni Muberwa Joshua we irangamimerere rye igaragaza ko yavutse 2007 ariko akaba yaratanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

Iri perereza kandi ryagaragaje ko uwitwa Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Iranzi Cedric na Muberwa Joshua afatanyije na Karorero Arstide Umuyobozi mu Murenge wa Kinyinya, bafatanyije guhindura imyirondoro y’aba bana aho babahaye ibyangombwa ko bavutse 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya ku rutonde rw’abazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

Iri perereza kandi ryagaragaje ko kugira ngo Karorero Arstide abashe guhindura irangamimerere ry’aba bana babiri yahawe indonke y’ibihumbi 35 Frws byiyongeraho ko by’umwihariko Iranzi Cedric atari imfubyi ku babyeyi bombi nkuko byatangajwe, ahubwo ko afite Se umubyara witwa Munyansanga Bosco nawe ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke gusa akaba akurikiranywe adafunze.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwagaragaje ko ikindi cyavuye muri iri perereza ari uko Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Cedric na Joshua ari we wasabye umunyamakuru ngo akwirakwize iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye, agaragaza ko FERWAFA yakoreye bariya bana ubugome byari bigamije gushyira igitutu ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo kugira ngo bisubireho.

Abaregwa aribo Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Iranzi Cedric na Muberwa Joshua afatanyije na Karore Arstide umukozi w’Umurenge wa Kinyinya bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusaba abantu kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa, iby’inyandiko mpimbano n’ibindi byose bagamije kubona ibyo batemerewe n’amategeko rugasaba kandi abanyamakuru bamwe kujya babanza gushishoza ndetse bakabanza gukora icukumbura mbere yo gutangaza amakuru nkaya asiga icyasha ibigo bitandukanye, ubuyobozi ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *