Rwanda – Ubutabera: Apôtre Yongwe yakatiwe gufungwa Iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaraye rutegetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023 saa kumi z’umugoroba.

Urukiko rumaze gusuzuma impamvu zikomeye zituma akekwa n’imiburanire ye rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko abasengera.

Rwavuze ko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko yabivuze bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.

Kuba mu mashusho yafashwe Apôtre Yongwe ahamagarira abantu gutanga amaturo ndetse akaba yaremeye ko iyo mikorere ashobora kuyihindura ngo bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Rwasanze kandi kuba yariyemereye ko telefoni ye yanyuragaho amafaranga menshi, kuba hari abantu batasubijwe kandi barasengewe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.

Urukiko rusanga kandi kuba icyaha Apôtre Yongwe, akurikiranyweho giteganirijwe igifungo kiri hagati y’imyaka itatu agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko ari bwo buryo bwatuma icyo cyaha kidakomeza gusubirwamo.

Bwari bwagaragaje kandi ko iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje bityo ko yaribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

Indi mpamvu bwari bwashingiyeho ni ivuga ko kumufunga biri no mu buryo bwo kumurindira umutekano kuko yahemukiye abantu benshi bashobora kumugirira nabi.

Nubwo yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho ariko yemeye ko mu bihe bitandukanye abantu bamuhaga amafaranga ngo abasengere nubwo we yayise “Insimburamubyizi”.

Yagaragarije Urukiko ko kandi kuva yakwimikwa mu 2013, yatunzwe n’amaturo abayoboke be n’abamukurikira bamuhaga bityo ko adatewe isoni no kuvuga ko arya amaturo.

Yavuze ko yabikoze ashingiye ku myizerere ye ariko ko mu gihe yaba inyuranye n’amategeko yiteguye kuyihindura no kugira abayobozi b’amadini n’amatorero inama yo guhindura imikorere yo kwaka amaturo kuko bose babikora.

Ibyaha Apôtre Yongwe akurikiranyweho, bishingiye ku makuru yagiye atangwa ko atekera abantu imitwe, ababwira ko abasengera, ibyifuzo byabo bigasubizwa ariko ibyo bikaba babanje gutanga amaturo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *