Musanze Night Run igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Siporo rusange ihuza abaturage batuye Umujyi wa Musanze igiye kongera gukinwa.

Iyi Siporo ikorwa mu masaha y’Umugoroba izwi nka Night Run, irakorwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023.

Abatuye uyu Mujyi wazahurira kuri Sitade y’Akarere ka Musanze izwi nk’Ubworoherane, guhera ku isaha ya saa 18:00 z’Umugoroba.

Nyuma, bazafata Umuhanda ugana kuri Kiliziya, berekeze ku kicaro cya Radio Energy, bakomereze Cyanika, bagane Snow Hotel, GOICO Market no kuri Youth Center.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu (5) tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kazwi nk’Akarere k’Ubukerarugendo.

Siporo rusange ni kimwe mu bikorwa bya Siporo byitabirwa n’abatari bacye, kikiba kigamije by’umwihariko gufasha abakitabira kugira ubuzima buzira umuze.

Inshuro nyinshi, abayitabira baboneraho no gupimwa Indwara zitandura no kumenya uko ubizima bwabo buhagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *