Rwanda: Abafite ibisigisigi bya Covid-19 basabye kwitabwaho byihariye

Abafite ibisigisi bya Covid19 barasaba ko bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubakurukirana kandi bakaba bakoherezwa mu buvuzi.

Ibi barabivuga mu gihe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko 10% by’abakize Covid19 bagaragaza ibibazo bitandukanye bakomora kuri iki cyorezo.

Uyu utarifuje ko amazina ye avugwa, yigeze kwandura Covid19 ishuro 2 zose ariko ubu ni bwo atangiye kumva ingaruka zayo kuko tumuvugisha yatubwiye ko ahumeka bimugoye akaba afite impungenge z’ubuzima bwe.

Ibi binemezwa na Dr. Jules Ntwari wo mu bitaro bya Kibagabaga na Dr.

Bamwe mu bageze kurwara Covid19 barifuza ko hashyirwaho itsinda ry’abaganga ryihariye rishinzwe ku bafasha ndetse bakanunganirwa mu buvuzi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr. Edson Rwagasore yemeje ko hari benshi barimo kugaragaza ibimenyetso by’indwara batewe no kurwara Covid19 bityo mu bitaro byose biri mu gihugu hari itsinda ryashinzwe kubitaho.

Mu Rwanda buri Cyumweru hagaragara abanduye Covid19 bari munsi y’icumi bakitabwaho nkuko Dr. Edson Rwagasore abisobanura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku Isi (OMS) ryagaragaje ko 10% by’abarwaye Covid19 bose barimo kugaragaza ingaruka z’ubuzima batewe n’icyo cyorezo.

Mu Rwanda ho, izi ngaruka zagaragaye ko abantu 100 kuri buri bantu 1000 bigeze kuyandura no kurwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *