Umunyarwandakazi ‘Mugwaneza Pascale’ yatorewe kujya mu kanama gafata imyanzuro y’ahazaza h’Umukino wa Basketball ku Isi

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), Madamu Mugwaneza Pascale, yatorewe kujya mu kanama k’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), ku rwego rw’Afurika.

Mugwaneza yatorewe uyu mwanya binyuze mu nama y’Inteko rusange ya FIBA yabereye i Manila ku murwa mukuru w’Igihugu cya Philippines.

Uyu Mudamu ukomoka mu muryango wa Basketball, afite Impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri mu Ishami rya Computer Engineering & Technology n’Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Master of Business Administration yakuye muri Africa Leadership University (ALU).

Agaruka ku itorwa rya Mugwaneza, Umuyobozi wa Ferwaba, Mugwiza Desire, yavuze ko atewe ishema n’itorwa rye ndetse ko by’umwihariko ubuhanga n’ubushobozi amuziho azabyifashiha mu guteza imbere uyu mukino kuri uyu Mugabane.

Ati:“Ibi ntago mbishidikanyaho. Ubuhanga bwe, ukwitangira umurimo kumuranga n’urukundo agirira uyu mukino, kongera imbaraga yashyize mu iterambere rya Basketball mu kiciro cy’abagore imbere mu gihugu, bizamufasha gusohoza izi nshingano”.

Muri iyi Nama y’Inteko rusange kandi, Bwana Mugwiza yayiherewemo Igihembo kiswe ‘President Award for Africa’, gihabwa umuyobozi uyobora Ishyirahamwe rya Baskeball imbere muri Afurika wahize abandi.

Iyi Nama, yatoye Umunya-Qatar, Sheikh Saud Bin Ali Al-Thani, nk’Umuyobozi mushya wa FIBA.

Tugarutse ku bindi byaranze iyi Nama, Mugwaneza Pascale ni umwe mu bantu 13 batorewe kujya muri aka kanama mu gihe cy’Imyaka Ine (4) 2023 & 2027.

Abandi ni;Carol Callan (USA), Yamil Alejandro Bukele Perez (El Salvador), Usie Richards (Virgin Islands), Yuko Mitsuya (Japan), Yao Ming (China), Carmen Tocala (Romania), Matej Erjavec (Slovenia), Asterios Zois (Greece), Tor Christian Bakken (Norway), Jubilee Kuartei (Palau), Burton Ross Shipley (New Zealand) na Jean-Michel Ramaroson (Madagascar).

Aba batowe, baziyongera kuri nyobozi nshya ya FIBA igizwe na Perezida n’Umubitsi, biyongereho Umunyamabanga wa FIBA, Andreas Zagklis ndetse n’abayobozi bahagarariye FIBA kuri buri Mugabane, bafatanye aka kazi k’Imyaka Ine (4).

Aba bayobozi ni; Anibal Manave (Africa), Fabian Borro (America), K Govindraj (Asia), Jorge Garbajosa (Europe) na David Reid (Oceania).

Nyuma yo gutorwa no guhabwa inshingano, tariki ya 09 Nzeri 2023, bazahurira i Manila, mbere yo gukurikirana imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi izahabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *