Ngororero: Imigezi yugarijwe n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro

N’ubwo hashyizweho ingamba zo kubungabunga inkengero z’imigezi, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, kavuga ko umusaruro uzaba mwinshi nihazamuka ubunyamwuga mu rwego rw’ubucukuzi n’ubuhinzi.

Ku mahuriro y’akagezi ka Gasesa na Secoko ni urugero rufatika ku ruhare rw’ibikorerwa ku butaka mu kwanduza amazi atemba.

Iyi imigezi yose yakoreweho imishinga yo kubungangirwa inkengero ariko kugeza ubu amazi ayitembamo ntaho ahuriye.

Abaturage barakeka ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari bwo burimo kwanduza Secoko cyane ko muri aya mezi y’impeshyi nta buhinzi buri ku misozi ikikije uyu mugezi.

Abakurikirana imikorere y’ingomero z’amashanyarazi bahamya ko ubuhinzi ubucukuzi n’indi mirimo ikorerwa ku butaka ikohereza yohereza ibyondo mu migezi ari yo ngutu mu bibangamira imashini zishinzwe gutanga amashanyarazi.

Bikubiye mu kiganiro RBA yigeze kugirana na Musambyimana Jean de Dieu, umuyobozi w’urugomero rwa Nyabarongo.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko hari umushinga wakorewe kuri hegitari 1100 ku misozi ikikije umugezi wa Secoko n’utundi tuyirohamo.

Watwaye hafi miliyari y’amafaranga y’amanyarwanda, urangwa gutera amashyamba, imigano ku nkengero z’imigezi n’ibindi bikorwa byo kurwanya isuri, ariko ubuyobozi bw’aka Karere butangaza ko umusaruro wabonetse atari wo wari witezwe. Intandaro nkuru ni imikorere itanoze iri mu rwego rw’ubucukuzi iracyabangamye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko mu gace gatembamo Secoko n’utugezi tuyirohamo hari kompanyi eshatu zicukura amabuye y’agaciro, ari na zo busaba kunoza imikorere zirinda kwanduza imigezi.

Gusa no mu bikorwa bisanzwe by’ubuhinzi abaturage barakangurirwa kurwanya isuri mu mirima yabo kuko usibye igihombo gituruka ku gutakaza ubutaka bwera, iyi suri ikunda kwangiza ibikorwa remezo birimo n’uru rugomero rwa Nyabarongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *