Rwanda: Abadepite banyuzwe n’ibisobanuro bya Minisiteri yUburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bibazo byugarije Abagore


image_pdfimage_print

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore.

Abadepite bavuga ko mu ngendo bakoze mu mpera z’umwaka ushize, basanze abagore bafite ibibazo ahanini bishingiye ku bumenyi buke mu micungire y’amakoperative yabo rimwe na rimwe inzego z’ibanze ntizinabafashe muri ibyo bibazo.

Hagarutswe kandi ku kibazo cy’abagore batabona inkunga n’inguzanyo Leta yabageneye binyuze mu kigega BDF.

Minisitiri w’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yabwiye Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ko

Ibyinshi mu bibazo babonye byamaze gukemuka, abasezeranya ko hazakomeza kunozwa ingamba zafashwe ku bitarakemuka.

Ubu mu Rwanda hari koperative z’abagore zigera kuri 891 n’ibimina 90 byitegura guhinduka koperative bitarenze ukwezi Kwa Gatandutu k’uyu mwaka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *