Menya icyateye kongera gusubikwa k’Urubanza rwa Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’

Spread the love

Urubanza rwa Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown mu myidagaduro mu Rwanda by’umwihariko mu kubyina, rwongeye gusubikwa. Rwasubitswe mu gihe nyamara amaze Umwaka urenga muri Gereza i Mageragere ataraburana.

Ni mu gihe byari biteganyijwe kuri uyu wa 14 Werurwe 2023 aza kuburana. Rwasubitswe ku nshuro ya 4, bivugwa ko byatewe no kubura kwa Dosiye ye mu Rukiko.

Uru rubanza rwimuriwe ku itariki 18 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo kugira ngo ubushinjacyaha butegure dosiye ye neza.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 14 Werurwe 2023 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ishimwe Thierry ntiyagaragaye mu rukiko yaburanye hakoreshwejwe ikoranabuhanga rya Skype ariko umunyamategeko we witwa Mbonyima Elias yarari aho urubanza rwari bubere.

Mu Kuboza 2021, nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Tity Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo ahita ajurira ariko ubujurire bwe buteshwa agaciro n’urukiko rwisumbuye.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ni umwe mu babyinnyi bakomeye mu Rwanda babyinye mu ndirimbo nka ’Kamwe’, ’Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie , ’Amashu ya Chris Easy n’izindi….

Urubanza rwa Titi Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *